00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine: Perezida Zelenskyy yasabye izindi ntwaro

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 27 December 2025 saa 09:02
Yasuwe :

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yasabye ibihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika guha igihugu cye inkunga y’intwaro n’amafaranga kugira ngo bakomeze guhangana n’u Burusiya.

Ibi yabigarutseho abinyujije mu butumwa yashyize kuri X ku wa 27 Ukuboza 2025.

Perezida Zelensky yibukije ibyo bihugu ko Ukraine atari yo yatangije intambara ahubwo ko ari u Burusiya bwayitangije kandi bukaba ari bwo bugitsimbaraye mu kuyikomeza kubera ko butifuza ko habaho amahoro muri iki gihugu.

Yakomeje avuga ko Ukraine ihora yiteguye gukurikiza cyangwa kubahiriza amasezerano yo guhagarika iyi ntambara kubera ko bo icyo bashyize imbere ari ukugarura amahoro muri kariya gace.

Gusa yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo akomeze ibyo biganiro bigendanye no guhagarika iyi ntambara ibi bihugu bikwiriye guha Ukraine ubufasha mu bigendanye n’intwaro ndetse n’amafaranga kubera ko u Burusiya bukomeza kubatera ubutitsa.

Ati “Kuri twebwe intego yacu ya mbere ni uguhagarika iyi ntambara, intego yacu ni amahoro. Kandi dukwiriye gukomera mu gihe turi mu biganiro byo kuyihagarika ni yo mpamvu turi gusaba Isi cyane cyane ibihugu by’i Burayi na Amerika ubufasha burimo intwaro zirimo indege zitagira abapilote kuko zizadufasha guhangana n’ibitero by’u Burusiya.”

Muri Kamena 2025, Perezida yari yasabye ibi bihugu inkunga ya miliyari 40 z’Amadolari yo kwifashisha mu gushyira mu bikorwa imishinga iri mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.

Ibi kandi Zelensky yabigarutseho nyuma y’uko u Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye muri Kyiv no mu tundi duce twa Ukraine mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, bukoresheje missile n’indege nto zitagira abapilote (drones).

Perezida Zelenskyy yongeye gusaba Amerika n'ibihugu by'i Burayi intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages