Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Ukraine cya RBK, Elena Ivanovskaya, yavuze ko abantu batangiye gusubira ku gukoresha Ikirusiya ku mugaragaro kandi ko ari ibintu biteye ubwoba.
Ati “Igice cya sosiyete kiri gusubira ku gukoresha ururimi rwa kera. Ibi ni ibintu biteye ubwoba.”
Ivanovskaya yavuze ko mu 2022, ubwo u Burusiya bwagabaga ibitero kuri Ukraine abaturage batangiye kujya birinda kuvuga Ikirusiya mu rwego rwo kwerekana ko batishimiye ibyakozwe n'icyo gihugu.
Mu kwezi gushize, Ivanovskaya aherutse kugaragaza ko n’umukobwa we akoresha Ikirusiya ku mbuga nkoranyambaga ndetse anavuga ko abamukurikira nabo biganjemo abavuga urwo rurimi.
Yavuze ko abangavu n’ingimbi bari guhitamo gukoresha Ikirusiya mu kwerekana ko batandukanye cyangwa bihariye ugereranyije n’abandi bagikoresha.
Ukraine iri mu biganiro na Spotify na Youtube bigamije gukumira ko ibiganiro cyangwa ibindi biri mu Kirusiya bitazajya byamamazwa ku baturage bo muri Ukraine.
Yavuze ko bidakwiye ko abantu bashyirirwaho ibiri mu rurimi rw’Ikirusiya nk’ibya mbere berekwa mu gihe bakoresha izo mbuga ngo kuko bijyanye no gusigasira umuco ndetse n’umutekano.
Yemeye ko gukoresha ingamba no guhatira abaturage gukoresha Ururimi rw’Ikinya-Ukraine bidashobora kugenda neza kandi bishobora no kugira ingaruka mbi nyinshi.
By’umwihariko yahakanye igitekerezo cyo gushyiraho abagenzura ikoreshwa ry’ururimi, aburira ko bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu kandi ashimangira ko leta itanafite amafaranga yo gushyira mu bikorwa uwo mugambi.
Ubutegetsi bwa Ukraine bwashyize imbaraga nyinshi mu gushishikariza abaturage gukoresha ururimi rwabo aho gukoresha Ikirusiya mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu 2019 byagizwe itegeko ko ururimi rwo muri Ukraine ari rwo gukoreshwa haba mu mashuri, kwamamaza, ubucuruzi no mu bijyanye n’itumanaho muri Guverinoma.
Mu 2022 indirimbo z’Ikirusiya zaraciwe mu bitangazamakuru byo muri Ukraine, mu binyabiziga bitwara abantu bu buryo bwa rusange ndetse banahagarika gutumiza mu mahanga ibitabo by’Ikirusiya.






Ibitekerezo 0