Ku wa 6 Kamena 2026, indege zitagira abapilote zirenga 140 ni zo zarashe mu Burusiya. Guverineri w’Intara ya St Petersburg, Alexander Beglov, yasabye abaturajye kuguma mu nzu ku bw’umutekano wabo.
Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy asabye Putin Vladimir w’u Burusiya, guhura imbonankubone bakagirana ibiganiro bitaziguye bigamije guhagarika intambara, undi amusubiza ko nta mpamvu abona yo guhura.
Perezida wa Ukraine yavuze ko ingabo ze zagabye ibitero ku bubiko bw’intwaro bw’u Burusiya no ku birindiro by’ingabo zirwanira mu mazi, avuga ko ari igisubizo gikwiye ku bitero by’u Burusiya. Anashinja Perezida Putin gushaka gukomeza intambara.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Zelensky yagize ati “Mu ijoro ryakeye, drones zacu zakoze urugendo rw’ibilometero hafi 1000 rugana mu Ntara ya St Petersburg, ku bubiko bw’intwaro z’ingabo z’umwanzi no ku birindiro bya Kronstadt.”
Nubwo abasize ubuzima cyangwa abakomerekeye muri iki gitero batatangajwe, cyashimangiye ko ingaruka iyi ntambara yagira ku Burusiya zishobora kuba nyinshi.
Umuyobozi w’umutwe w’ingabo za Ukraine zikoresha drones, Yevhen Karas, yagize ati “Dukoresha ikirere cy’u Burusiya nk’aho ari icyacu. Ni nk’aho nta badukumira, ntibigoye kugera aho dushaka.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!