The New York Times yatangaje ko Ukraine yagerageje kwica Gerasimov ubwo yari yasuye ingabo z’u Burusiya ziri ku rugamba. Icyakora ntabwo higeze hatangazwa igihe byabereye.

Nubwo bivugwa ko Ukraine yagerageje kwica uwo musirikare, The New York Times yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitari zibishyigikiye, zivuga ko kumwica byarushaho gukomeza ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Ngo abanyamerika bari bazi amakuru y’aho Gerasinov aherereye ariko bayima Ukraine, ibaca inyuma igaba igitero kuri uwo musirikare nubwo bitabahiriye.

Ukraine yagerageje kwica Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya
Ukraine yagerageje kwica Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya