Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, cyateje guturika kw’ibisasu na drones byari bibitse muri ubwo bubiko, bituma n’inyubako zo hafi zangirika zirimo ikigo cyita ku bageze mu zabukuru n’abantu bafite ubumuga, nk’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yabitangaje.
Zelenskyy yavuze ko aho hantu hatagombaga kuba hari ububiko nk’ubwo, avuga ko hatangiye iperereza ku burangare bukabije bw’abashyize ibikoresho biturika hafi y’abaturage.
Iki gitero ni icya kabiri cyibasiye ububiko bw’amasasu hafi ya Kyiv mu mezi ya vuba, kikaba cyongeye guteza uburakari abaturage.
Mu bantu 42 bakomeretse harimo abana bane, ndetse ibikorwa byo gutabara byari bikomeje ku wa Gatandatu ahabereye iki gitero, mu karere ka Bucha.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko ingabo zayo zagabye igitero ku bubiko bw’amasasu buri mu mudugudu wa Myla, mu burengerazuba bw’Umurwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv, ahari ibikoresho n’ibice bifasha mu kohereza drones z’ubwoko bwa FP-1/FP-2 zifite ubushobozi bwo kugera kure.
Zelenskyy yavuze ko icyemezo cyo kubika ibikoresho biturika muri uwo mudugudu kitakwihanganirwa na gato, avuga ko hatangijwe imanza zishingiye ku burangare bw’abayobozi.
Zelenskyy yari yavuze mbere ko hari amabwiriza agenga ububiko bw’amasasu, aho atagomba kubikwa hafi y’inzu cyangwa ahandi hatuwe n’abantu, yongeraho ko hazafatwa imyanzuro ikwiye.
Yibukije igitero cyo muri Nyakanga cyagabwe ku bubiko bw’intwaro bw’i Vyshneve, aho cyahitanye abantu icyenda, abandi benshi bagakomereka ndetse n’inzu zirenga 280 akangirika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!