Iki gitero cyagabwe mu mujyi wa Sumy uherereye mu Majyaruguru ashyira i Burengerazuba bwa Ukraine, mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Mata 2025.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yahise ahamagarira Isi kugira icyo ikora.
Ati “Iki gitero cy’ibi bisasu byo mu bwoko bwa missile cyibasiye umuhanda usanzwe utuwe n’abantu mu buzima busanzwe.”
Ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa missile byoherejwe muri uyu mujyi byaguye mu gace karimo Kaminuza yo muri Sumy n’inyubako yakira inama zitandukanye.
Ubuyobozi bwo muri Ukraine bwabwiye BBC ko atari ibyo byangiritse gusa, ahubwo izindi nyubako 20 zangiritse harimo ibigo by’amashuri bine, imodoka 10, gariyamoshi, amaduka. Restaurant ndetse n’izindi nyubako eshanu zituwemo n’abantu nabyo byangiritse.
Zelensky yahamagiriye ibihugu kugira icyo bikora ku Burusiya bukomeje kohereza ibisasu bya kirimbuzi mu mijyi ituwemo n’abantu
Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi, ndetse n’ibindi bihugu byose byo ku Isi byifuza ko iyi ntambara yarangira ndetse n’ubu bwicanyi. U Burusiya bwifuza ibi bitero bimeze nk’ibyiterabwoba ndetse ntabwo bushaka kuva muri iyi ntambara. Hatabayeho igitutu kuri iki gihugu. Ubwo amahoro ntabwo ashoboka kuboneka.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!