Iyi ndege yahanuriwe mu burasirazu bwa Ukraine muri Nyakanga 2014, abantu bose 298 bari bayirimo bahasiga ubuzima. Iki gihugu cyajyanye ikirego muri ICJ mu 2017.
Leta ya Ukraine yasobanuye ko u Burusiya ari bwo bwatanze misile zo guhanura iyi ndege ndetse buha inyeshyamba zakoze iki icyaha inkunga y’amafaranga.
Mu rubanza, Leta ya Ukraine yashinje u Burusiya kurenga ku masezerano yo kurwanya iterabwoba, binyuze mu gutera inkunga aba barwanyi bahanuye iyi ndege.
ICJ, mu mwanzuro wayo wo kuri uyu wa 31 Mutarama 2024, yagaragaje ko u Burusiya bwarenze ku masezerano yo kurwanya iterabwoba ubwo bwangaga gukora iperereza ku mafaranga yo gushyigikira iterabwoba bivugwa ko yaturutse mu Burusiya.
Uru rukiko rwategetse u Burusiya gukora iperereza kuri iyi nkunga, ariko rutera utwatsi ikirego cy’uruhare iki gihugu gishinjwa ku ihanurwa ry’indege ryabaye mu 2014.
Ukraine kandi yashinje u Burusiya kurenga ku itegeko mpuzamahanga rirwanya ivangura, ubwo bwangaga gushyigikira ko ururimi rwo muri Ukraine rwigishwa mu kirwa cya Crimea bwafashe mu 2014.
Iki gihugu cyari cyarasabye uru rukiko guca u Burusiya indishyi zo gusana ibyangijwe n’ibi byaha, ariko na byo rwabiteye utwatsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!