00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yigambye guhanura indege 200 z’abarusiya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 May 2022 saa 08:06
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yigambye ko ingabo ze zimaze guhitana iz’u Burusiya zisaga ibihumbi 23 no guhanura indege z’icyo gihugu zisaga 200 guhera muri Gashyantare uyu mwaka.

Mu mashusho yashyizwe hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, Volodymyr Zelenskyy yavuze ko Ukraine imaze kwangiza byinshi mu bikoresho by’intambara by’u Burusiya birimo n’imodoka zikomeye z’intambara.

Ntabwo yatangaje umubare w’abasirikare b’igihugu cye bamaze kugwa mu ntambara, nubwo mu kwezi gushize u Burusiya bwatangaje ko bumaze kwica abasirikare ba Ukraine basaga ibihumbi 14 mu gihe abandi ibihumbi 16 bakomeretse.

Zelensky yavuze ko “ibihumbi bindi by’abasirikare b’abarusiya bizicwa abandi bagakomereka mu minsi iri imbere.”

Hashize amezi asaga abiri u Burusiya butangije intambara muri Ukraine.

Ukraine yigambye ko imaze guhitana abasirikare b'u Burusiya basaga ibihumbi 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages