Ibi ni ibyatangajwe mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine yashyize hanze ku wa 14 Ukwakira 2024.
Iri tangazo rigiye hanze nyuma y’uko ikinyamakuru Le Monde cy’Abafaransa gitangaje ko abarwanyi b’aba-Tuareg mu gihugu cya Mali bakoresha drones za Ukraine.
Le Monde yavugaga ko hari ubufasha buva i Kyiv izi nyeshyamba zihabwa mu kuzifasha mu ntambara zihanganyemo n’ingabo za Mali zifashwa n’abacancuro b’u Burusiya.
Rigira riti “Ukraine iranyomoza yivuye inyuma ibyo ibitangazamakuru mpuzamahanga byatangaje ku birego by’uko igihugu cyacu gishobora kuba gifasha inyeshyamba zo muri Mali kuziha drones zikoreshwa mu ntambara zihanganye mo n’ingabo za Mali”
Mali itegekwa n’igisirikare cyafashe ubutegetsi hagati ya 2020 na 2021, iheruka guhagarika umubano na Ukraine muri Kanama nyuma y’uko Ukraine ivuze ko inyeshyamba zo muri Mali zahawe amakuru yose akenewe ngo zikore ibitero bivugwa ko byahitanye abasirikare benshi ba Mali n’u Burusiya.
U Burusiya bukomeje kwiyegereza ibihugu byo ku mugabane wa Afurika birimo na Mali. bwashinje Ukraine kuba ishaka gutangiza urugamba rwa kabiri igamije kwibasira ibihugu biba ku ruhande rushyigikiye Moscow.
Ni mu gihe intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022 ikomeje, ikaba imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi, benshi muri bo bakaba ari Abanya-Ukraine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!