Ni ijambo yavuze mu gihe Ukraine ikomeje kwigamba ko irimo kwisubiza uduce twinshi twari twarigaruriwe n’u Burusiya, bwayigabyeho ibitero guhera muri Gashyantare.
Mu ijambo yagejeje ku baturage mu buryo bw’amashusho, Perezida Zelenskyy yasabye ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi kwihutisha kubaha intwaro zikomeye, kugira ngo babafashe gutsinda icyo yise "iterabwoba ry’u Burusiya."
Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yemeje ko ingabo za Ukraine zateye intambwe igaragara "kubera inkunga zihabwa."
Ku rundi ruhande, Zelenskyy yavuze ko Ukraine imaze kwisubiza ubuso bwa kilometero kare 6.000.
Ati "Kuva mu ntangiriro za Nzeri, Abasirikare bacu bamaze kubohora kilometero kare 6,000 z’ubutaka bwa Ukraine mu Burasirazuba no mu majyepfo ya Kharkiv. Kandi turagenda tugana kure."
Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’Ingabo wungirije Hanna Malyar yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko imirwano ikomeje mu bice bimwe na bimwe by’amajyaruguru ya Kharkiv.
Ati "Intego dufite ni ukubohora Kharkiv n’ahandi hose hafashwe ni gisirikare cy’ u Burusiya."
Abayobozi ba Ukraine bavuga ko u Burusiya mu rwego ko kwihimura ku ntsinzi ya basirikare bayo, bwarashe sitasiyo z’amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo by’ ingenzi muri Kharkiv.
U Burusiya buheruka gutangaza ko bwavanye ingabo mu mijyi imwe, kugira ngo bwongere imbaraga mu rugamba mu duce twa Luhansk na Donetsk, mu burairazuba bwa Ukraine.
Ni icyemezo Ukraine yo ivuga ko cyatewe n’igitutu barimo kotsa ingabo z’u Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!