U Burusiya bugenzura hejuru ya 20% by’ubutaka bwahoze ari ubwa Ukraine ndetse mu 2022, abaturage bo mu duce twa Lugansk, Donetsk, Zaporozhye na Kherson bakoze referandumu, bemeza ko biyometse ku Burusiya. Mu 2014, abatuye Crimea nabo bari bakoze amatora nk’aya.
Trump uri mu myiteguro na Putin kuri uyu wa Gatanu, aherutse kuvuga ko mu rwego rwo kurangiza intambara, Ukraine ishobora guharira u Burusiya ibice bugenzura magingo aya.
Ibi ariko Ukraine ntibikozwa kuko Minisitiri Sibiga abitera utwatsi, aho yavuze ko "Ntabwo ubutaka bwahabwa abaduteye kugira ngo tubashimishe, kubaha ubutaka ni ugushyigikira ibitero byabo."
Perezida Zelensky utaratumiwe mu nama izahuza Trump na Putin, nawe yari aherutse gutera utwatsi uyu mugambi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!