Volodymyr Zelensky yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yageraga mu Buyapani aho yitabiriye inama y’ibihugu bikize ku Isi (G7).
Yavuze ko amafoto y’Umujyi wa Hiroshima muri icyo gihugu ubwo wasenywaga n’ibisasu bya Amerika, yamwibukije uko Umujyi wa Bakhmut mu gihugu cye wasenywe n’u Burusiya.
Yagize ati “Ni bimwe neza neza, nta kintu na kimwe gihumeka cyasigaye, inyubako zose zarasebywe.”
U Burusiya buherutse gutangaza ko bwamaze kwigarurira uwo mujyi w’ingenzi mu Burasirazuba bwa Ukraine nyuma y’igihe impande zombi ziwuhanganiyemo.
Zelensky we yabihakanye, avuga ko hari ingabo za Ukraine zikiwurimo bityo ko u Burusiya butakwigamba kuwigarurira.
Yavuze ko yizeye ko bizarangira uwo mujyi bawigaruriye bakawuvanamo Abarusiya, nubwo atagaragaje uko bateganya kubigenza.
Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko kigihanganye n’ingabo z’u Burusiya muri Bhakmut. Ni mu gihe Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin we yashimiye ingabo ze kuba zamaze kuwigarurira.






Ibitekerezo 0