Ubu butumwa yatanze ku wa 11 Nyakanga 2025, buje nyuma y’uko Ukraine iri kugabwaho ibitero n’u Burusiya mu buryo bukomeye cyane ndetse ku ikotaniro Kyiv iri gutsindwa cyane bikajyana n’uko abasirikare bashya binjira mu ngabo babaye iyanga.
Ati “Guhagarika intambara bigomba kugerwaho vuba bishoboka ndetse mbere y’uko uyu mwaka urangira. Ni ibintu by’ingenzi ntabwo bikomeye. Bisaba impande eshatu, Ukraine, u Burusiya na Amerika.”
Hashize igihe u Burusiya na Ukraine byungwa na Donald Trump ndetse hagasabwa ko impande zombi zakwemeranya ku masezerano yo guhagarika intambara.
Icyakora ubu u Burusiya bwabaye ibamba, busaba ko kugira ngo ibyo bikunde, Ukraine n’abo mu Burengerazuba bayirwanaho umunsi ku wundi bagomba kumva ubusabe bwabwo.
Burimo ko Ukraine igomba gukura ingabo mu bice by’u Burusiya yita ibyayo, guhagarika inkunga igenerwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi, guhagarika ibyo kwinjiza abasirikare bashya mu ngabo mu buryo budasanzwe, kwemera ko ibice u Burusiya bwafashe ari ibyabwo, kutajya muri OTAN n’ibindi.
Nyuma y’ibiganiro bitaziguye byabereye mu Burusiya, ibiziguye byo muri Arabie Saoudite byahuje Amerika, Ukraine n’u Burusiya, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov , aherutse gutangaza ko bari gutegura ibindi biganiro bitaziguye na bwo bizabera muri Turikiya.
Nubwo bari gutegura ibiganiro impande zombi ziracyahanganye ndetse u Budage buherutse gutangaza ko buri gukorana bya hafi na Amerika harebwa uko hakongerwa ubwirinzi mu kubungabunga ikirere cya Ukraine isumbirijwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!