BHP Group Limited ni sosiyete ikomeye cyane ku Isi mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane iron ore, umuringa (copper), peteroli n’ibindi. Ifite icyicaro muri Australia n’i Burayi ikaba ari cyo kigo kinini ku Isi mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro kuri ubu.
Mu mpera za 2024, Glencore ifite agaciro ka miliyari 65 z’Amadolari, yegereye Rio Tinto iyisaba ko byakwihuza ariko ibiganiro ntibyatanze umusaruro bitewe ahanini n’uko uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Rio Tinto, Jakob Stausholm, atari ashyigikiye iki gitekerezo.
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rio Tinto, we yifuje ko iyi sosiyete yagira umuyobozi mukuru ufite intumbero yo gutangiza ibiganiro ku mishinga migari kurusha Jacob, muri Nyakanga 2025 Jacob asimbuzwa Simon Trott.
Tariki ya 8 Mutarama 2026, Glencore yatangaje ko ibiganiro by’ibanze byo kwihuza na Rio Tinto byasubukuwe kandi ko bashobora guhuza bimwe mu bikorwa by’izi sosiyete zihanganiye isoko ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mu gihe byagerwaho icyo kigo cyaba kibaye kimwe mu bigo bikomeye 10 byihuje bibayeho. Ibi kandi bigaragaza ko ibigo bikomeje gushaka kwaguka kandi ibigo by’imari bivuga ko mu gihe byaba byihuje hashobora kubaho andi masezerano akomeye menshi mu 2026.
Ibigo bikomeye bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku Isi bikomeje guhuza imbaraga nko muri Nzeri 2025 ikigo gikomeye cy’Abongereza n’Abanyamerika AALL cyatangiye urugendo rwo kwihuza n’icyo muri Canada, TECKb.TO.
Abasesenguzi, abashoramari n’ibigo by’imari byagaragaje ko ikigo cya BHP gifite agaciro ka miliyari 161 z’Amadolari ari cyo gishobora kuzahombera mu kwihuza kwa Rio Tinto na Glencore, kuko bizakora ikigo gifite nibura agaciro ka miliyari 207 z’Amadolari.
Umusesenguzi Richard Hatch yavuze ko kuri we atekereza ko BHP ishobora gutekereza kuba yagura Glencore ku giciro cyo hejuru.
Ibiganiro hagati ya Rio Tinto na Glencore biracyari ku cyiciro cy’ibanze aho Rio ifite kugera nibura ku wa 5 Gashyantare 2026 kugira ngo ibe yemeje ubwo busabe mu buryo bwemewe n’amategeko, gusa igihe ntarengwa gishobora kongerwa.






Ibitekerezo 0