00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubare w’imodoka Tesla igurisha wagabanyutseho 13,5%

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 4 July 2025 saa 08:35
Yasuwe :

Umubare w’imodoka zigurishwa n’uruganda rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tesla, ukomeje kugabanyuka uko bwije n’uko bukeye.

Tesla yatangaje ko yagurishije imodoka 384122 muri iki gihembwe, zigabanyutseho hafi 60000 ugereranyije n’igihe nk’iki umwaka ushize, bingana n’igabanyuka rya 13,5%.

Iri gabanyuka niryo rikomeye ribayeho mu mateka y’uru ruganda.

Kugabanyuka k’umubare w’imodoka Tesla igurisha, CNN yatangaje ko kwatewe ahanini n’imyitwarire ya Elon Musk usanzwe ari umuyobozi w’uru ruganda, mu bijyanye na politike ndetse n’ihangana rikomeye ryaturutse ku zindi nganda z’imodoka zikoresha amashanyarazi cyane cyane izo mu Bushinwa.

Nubwo hari igabanuka mu bucuruzi, imigabane ya Tesla yazamutseho hafi 4% ubwo amasoko yafunguraga ku wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025, bitewe n’uko imibare yagaragajwe yari irenze ibyo bamwe mu bahanga mu by’isoko ry’imari n’imigabane bari biteze.

Umubare w’imodoka Tesla igurisha wagabanyutseho 13,5%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages