Toyota yavuze ko mu kwezi kwa Gicurasi, imodoka zose zagurishijwe ku Isi zigera kuri 834.279, aho igabanuka ryaturutse cyane cyane ku masoko yo mu Bushinwa no mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse na Amerika ataragenze neza.

Mu Bushinwa, kugurisha kwa Toyota byagabanutseho 31,7% bitewe n’isoko rigoye n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi, mu gihe mu Burasirazuba bwo Hagati igabanuka ryageze kuri 38,6%.

Mu isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rikaba ari ryo rinini kuri Toyota, habayeho igabanuka rito rya 0,6%, mu gihe ku isoko ry’u Buyapani hagaragaye ubwiyongere bwa 11,1% bitewe n’igurishwa ry’imodoka nshya zirimo RAV4 na bZ4X.

Toyota yatangaje ko imodoka za Lexus nazo zagezweho n’iki kibazo.

Abasesenguzi bavuga ko igabanuka ry’igurishwa rya Toyota rishobora gukomeza kugaragara mu gihe ibibazo by’ubukungu n’izamuka ry’ibiciro bikomeje kugira ingaruka ku isoko ry’imodoka ku isi.

Umubare w’imodoka Toyota icuruza wagabanutseho 7,2%
Umubare w’imodoka Toyota icuruza wagabanutseho 7,2%