Pierre Kompany, yatorewe kuba umuyobozi wa Komini ya Ganshoren, imwe mu zigize Bruxelles.
Nk’uko BBC yabitangaje, Pierre Kompany yageze mu Bubiligi mu 1975 nk’impunzi yaturukaga mu kitwaga Zaire, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu 2006, nibwo Kompany yigaragaje mu ruhando rwa Politiki muri iki gihugu, ndetse mu 2014 atorerwa kuba umwe mu bagize inteko ishinga amategeko w’intara ya Bruxelles.
Ni umugabo uzwi cyane, ahanini kubera umuhungu we wamamaye cyane mu mupira w’amaguru, ubu ni Kapiteni w’ikipe ya Manchester City kandi akaba anakinira Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi.
Uyu muryango kandi usa n’uwahiriwe na ruhago, kuko umwe mu bavandimwe ba Vincent Kompany nawe witwa Francois akinira ikipe ya KSV Roeselare mu Bubiligi.
Bombi, yaba Vincent na Francois bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya se babinyujije ku nkuta zabo zo ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, aho Vincent yagize ati “Ni amateka! Dutewe ishema nawe Data”.
Vincent yakomeje avuga ko ikimuteye ishema ari uko umubyeyi we yanditse amateka yo kuba ari we mwirabura wa mbere ugiye kuyobora ku rwego rwa meya mu Bubiligi.
Avuga ko bikenewe ko mu butegetsi bw’u Bubiligi hakwiye kwibonekeza uruhurirane rw’abadahuje imico n’inkomoko, kandi bahuje igihugu.
Mu Bubiligi hari ukwigaragaza muri politiki kw’abaturuka mu bihugu nka Turukiya, aho uwitwa Emir Kir yigeze gutorerwa kuyobora Akarere ka Sait Josse mu 2012, mu gihe uwitwa Nadia Sminate ufite inkomoko muri Maroc yatorewe kuyobora Londerzeel mu 2016.



















TANGA IGITEKEREZO