00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umudepite w’u Butaliyani yasabye EU guhagarika gutera inkunga Ukraine

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 25 January 2026 saa 08:25
Yasuwe :

Umudepite w’u Butaliyani, Rossano Sasso, yavuze ko EU igomba guhagarika kohereza intwaro n’inkunga ya gisirikare Ukraine, kubera ko Vladimir Zelensky yanenze uyu muryango mu ijambo yavugiye mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubukungu, World Economic Forum (WEF).

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ubwo yari yitabiriye inama ya WEF yavuze ko EU idafata ibyemezo bihamye ndetse ashimangira ko igomba kumenya kwirwanaho aho kwishingikiriza kuri Amerika.

Yananiwe gushimira EU ku mafaranga n’inkunga ya gisirikare ingana hafi na miliyari 193 z’Amayero (227 miliyari z’Amadolari) yahawe Ukraine kuva intambara n’u Burusiya yongera gukaza umurego mu 2022.

Nyuma y’umunsi umwe, uyu mudepite wo mu ishyaka rya Lega Nord, Sasso abinyujije ku rubuga X yasubije Zelensky ati “Buri wese ahabwa ibyo akwiye. EU, nyuma yo kumuhundagazaho amafaranga y’u Burayi we n’inshuti ze no gushyira Isi mu ntambara, ubu itangiye gutukwa.”

“Nta zindi ntwaro. Nta yandi mafaranga y’u Butaliyani ku ntambara itari iyacu.”

Sasso yongeyeho ko niba EU koko ishaka gufasha abaturage ba Ukraine aho gukomeza intambara no gukungahaza abanyapolitiki bamwe, igomba gusaba Zelensky kwemera amahoro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, Antonio Tajani, yavuze ko ijambo rya Zelensky ritarimo ubumuntu ugereranyije n’ubufasha EU yatanze kuri Ukraine.

Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Ursula von der Leyen, we yavuze ko ibikorwa bivuga kurusha amagambo agira ati” Turabizi ko nta kintu twagereranya n’igitambo cy’abaturage ba Ukraine. Gusa icyo dushobora gukora ni ukubaba hafi kandi imibare irivugira.”

U Burusiya bwo kenshi bwamaganye intwaro zituruka muri Amerika na EU zoherezwa muri Ukraine, ivuga ko bitazibuza kugera ku ntego zayo mu ntambara buhanganyemo na Ukraine.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko EU idafata ibyemezo bihamye ashimangira ko igomba kumenya kwirwanaho aho kwishingikiriza kuri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages