Aya makuru yemejwe n’urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’Epfo (NIS) nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byabitangaje kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024.
Koreya y’Epfo yakira abantu benshi bahunga ubutegetsi bw’igitugu bwa Koreya ya Ruguru. Ibiro ntaramakuru Associated Press by’Abanyamerika byatangaje ko kuva mu myaka ya 1990, hamaze guhunga abarenga 34.000.
Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, tariki ya 14 Nyakanga 2024 yasezeranyije Abanya-Koreya ya Ruguru bashaka guhungira mu gihugu cyabo ko bazakiranwa urugwiro, bahabwe ubufasha bakeneye.
Yagize ati “Tuzabashyikiriza inkunga y’amafaranga ndetse tunagabanyirize imisoro za sosiyete zizajya zibaha akazi.”
Kyu w’imyaka 52 y’amavuko yasobanuye ko impamvu yamuteye guhunga ari ubutegetsi bw’igihugu cyabo yabonaga ko nta hazaza heza bugifitiye.
Yagize ati “Ni uko ntishimiye ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru kandi nari naratakaje icyizere cy’ahazaza. Buri Munya-Koreya ya Ruguru atekereza byibuze inshuro imwe kuba muri Koreya y’Epfo.”
Undi muyobozi ukomeye wa Koreya ya Ruguru uheruka guhunga ni Tae Yong-ho wabaye Ambasaderi wungirije wa Koreya ya Ruguru mu Bwongereza. Yahunze mu 2016.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!