Paul Barril wahoze yungirije umuyobozi w’umutwe udasanzwe wa jandarumori y’u Bufaransa (GIGN) akaba avugwaho kuba yaragize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana no gutera inkunga guverinoma y’abajenosideri mu kugera ku mugambi wabo, kuri uyu wa mbere yaguwe gitumo, nyuma yo gutabarizwa ko yifungiranye iwe mu rugo kandi afite imbunda.
Nyuma y’uko umuryango we uhamagariye abapolisi mu museke wo kuri uyu wa mbere bakamenyeshwa ko Paul Barril yifungiranye iwe mu nzu kandi akaba afite imbunda, bakavuga ko ashobora kuza kwiyahura nibwo abapolisi n’abajandarume batabaye, arafatwa ajyanwa kwa muganga.
Nk’uko byatangajwe na France Info, abajandarume bahageze mu gitondo cya kare, babanza kuvugana nawe. Ngo ibiganiro byamaze hafi isaha n’igice hanyuma babasha kumuta muri yombi, ahita ajyanwa kwa muganga; igikorwa cyabaye ahagana saa tatu za mu gitondo.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bajandarume batabaye kwa Barril ahitwa Antibes, ngo kuba umuntu uwo ari we wese yakwifungirana iwe mu rugo, bituma batabara bakamenya ikibazo afite. Gusa ngo kuri uyu mugabo we byari akarusho kuko asanzwe yarigeze kuba umukomando kandi akaba yari afite imbunda mu bwihisho bwe.
Umwunganira mu mategeko avuga ko uyu mugabo afite ikibazo cy’ubuzima
Sophie Jonquet wunganira Paul Barril mu mategeko avuga ko umukiriya we yagize ikibazo cy’uburwayi gishobora kuba cyatewe no kuba yafashe imiti nabi.
Nk’uko bitangazwa na Jonquet, Paul Barril arwaye indwara idakira yitwa Parkinson, yangiza udutsi tw’ubwonko.
Imwe mu mpamvu zatumye abapolisi batabara huti huti ni uko uyu mugabo w’imyaka 68 y’amavuko yari yatangaje ko aho kugirango indwara izamushyire mu kagare k’abafite ubumuga, yazashyiraho iherezo hakiri kare (kwiyahura).
Uruhare rwa Barril muri jenoside...
Paul Barril wari kapiteni muri jandarumori akaba n’umwe mu bashinze umutwe wa jandarumori wa GIGN mu 1974, ahagana mu mwaka w 1980 yabaye umujyanama mu by’ubwirinzi w’abakuru b’ibihugu benshi bo muri Afurika, harimo n’u Rwanda.
Kuva jenoside yakorewe abatutsi yarangira, uyu mugabo ashyirwa mu majwi kubera ko ari we, tariki ya 28 Gicurasi 1994, wasinye kontaro yo guha intwaro n’abasirikare Guverinoma y’Abatabazi, ari nayo yashyize mu bikorwa jenoside yari imaze igihe kinini itegurwa.
Paul Barril wari usigaye ahagarariye sosiyete yigenga ishinzwe umutekano, avugwaho kuba yaraje mu Rwanda aturutse i Goma mu cyahoze ari Zayire aturutse i Bangui muri Centrafrique, mu gihe abatutsi barenga miliyoni bicwaga bazira uko bavutse. Hakaba hibazwa icyo yari aje gukora muri ibyo bihe by’icuraburindi igihugu cyari kirimo.
Mu buhamya bwagiye butangwa n’abantu batandukanye, Paul Barril avugwaho kuba yari afite ubutumwa bwo kurwanya ingabo za APR zari zihanganye na Leta ya Habyarimana, aho uretse kuba yaroherezaga abakomando mu Rwanda, yanabanje guhabwa akazi ko kuneka abakorana na FPR bari batuye ku mugabane w’i Burayi.
Bwa mbere ahatwa ibibazo, yabajijwe na Marc Trevidic wakoraga iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, gusa kubera inyandiko zashyizwe ahagaragara zivuga kuri jenoside, Paul Barril kugeza ubu avugwaho kuba yaragize uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Paul Barril asigaye abaho nk’inyeshyamba
Nk’uko bitangazwa na Angelika, umugore wa Paul Barril, ngo uyu mugabo nta hantu hazwi afite aba kuko nyuma y’uko batandukanyirije uburiri (separation du corps), ngo Paul Barril ashobora kuba acumbitse mu cyumba kiherereye ahitwa Knightsbridge, i Londre mu Bwongereza.
Uretse ibi, ngo nta telefoni afite izwi, kuko iyo akoresha igendanwa yanditswe kuri Khalifa al-Thani ukomoka muri Quatar, akaba yaramukoreye (akorera Barril) kuva mu myaka 20 ishize.



















TANGA IGITEKEREZO