00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Buhinde yaguye mu mpanuka y’indege

Yanditswe na IGIHE, Iradukunda Serge
Kuya 8 December 2021 saa 04:48
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Buhinde, General Bipin Rawat n’abandi bantu 12, baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye mu gace ka Tamil Nadu mu Majyepfo y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ukuboza 2021.

General Rawat yari kumwe n’umugore we, Madhulika Rawat nawe waguye muri iyi mpanuka yabaye ahagana saa Munani z’igicamunsi.

Abari muri iyi ndege bose bitabye Imana uretse uwari uyitwaye warokotse kuri ubu akaba ari kuvurizwa mu bitaro bya gisirikare muri iki gihugu.

Iyi mpanuka y’indege yabaye nyuma gato y’uko indege ya Mi-17 V5 ivuye mu birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere i Sulur muri Coimbatore yerekeza i Wellington mu misozi ya Nilgiri.

Ibiro Ntaramakuru by’Afaransa, AFP dukesha iyi nkuru byatangaje iyi ndege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yagombaga kuba yaguye mu minota 10, ariko iza kugira ibibazo bitatangajwe ari nabyo byateje impanuka.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yavuze ko General Rawat yari umusirikare w’icyitegererezo, yemeza ko yakundaga igihugu kandi yagize uruhare rukomeye mu kugira igisirikare kigezweho iki gihugu gifite. Ati “Urupfu rwe rurambabaje.”

Uretse Generat Rawat n’umugore we baguye muri iyi mpanuka, muri iyi ndege harimo abandi bantu 11 barimo abasirikare bakuru bari bagiye ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Buhinde.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Buhinde, Gen Bipin Rawat yaguye mu mpanuka ya kajugujugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages