Abategura iri siganwa bavuga ko uyu mugabo nyuma yo kwitura hasi, yahawe ubutabazi bw’ibanze ndetse imbangukiragutabara imwihutana kwa muganga mu gihe cy’iminota itatu gusa.
Daily Mail yanditse ko icyatumye uyu mugabo yitura hasi kitaramenyekana ndetse hategerejwe ibisubizo byo kwa muganga kugira ngo kimenyekane.
Abayobozi b’iri rushanwa bihanganishije imiryango n’inshuti zabo ku bwo gutakaza umuntu.
Abakinnyi barenga ibihumbi 40.000 ni bo basiganwe muri London Marathon 2022, irushanwa abarikina basiganwa ibilometero 26.2.
London Marathon yegukanywe n’Umunya-Kenya Amos Kipruto akoresheje amasaha abiri, iminota ine n’amasegonda 39.
Mu bagore ryegukanwa na Yalemzerf Yehualaw w’Umunya-Ethiopia akoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 25.







Ibitekerezo 0