Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, Umunyamabanga wa DHS, Kristi Noem, yashimiye abakozi b’uru rwego, avuga ko “uyu munyamahanga utari ufite ibyangombwa… ari mu maboko y’ubutabera.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi, uyu mugabo ni bwo yanditse ibaruwa yanditswe intoki. Ni umugabo w’imyaka 54 witwa Ramon Morales Reyes, aho yavuze ko yarasa perezida igihe yaba amubonye mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.
Bivugwa ko uyu mugabo yashinja Amerika kwirukana umuryango we “Turambiwe uyu perezida udukina ku mubyimba twe Abanya-Mexique – twe twakoze byinshi muri iki gihugu kurusha mwebwe, abazungu.”
Morales yinjiye muri Amerika mu buryo butemewe nibura inshuro icyenda hagati ya 1998 na 2005, kandi afite amateka yo gukora ibyaha birimo icyaha gikomeye cyo guhitana umuntu mu mpanuka agahita atoroka. Yatawe muri yombi, ubu akaba ategereje koherezwa iwabo.
Ibi bibaye mu gihe Donald Trump aherutse kurokoka ubwo umwicanyi yashakaga kumurasa mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye i Butler, muri Leta ya Pennsylvania akamurasa ku gutwi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!