00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo wari ukuze kurusha abandi ku isi yitabye Imana ku myaka 146

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 May 2017 saa 09:33
Yasuwe :

Umunya-Indonesia Sodimedjo uzwi nka Mbah Ghoto, wemezaga ko ari we muntu ukuze kurusha abandi ku isi, yapfiriye iwe mu rugo mu gace ka Central Java afite imyaka 146.

Ibyangombwa bya Sodimedjo bigaragaza ko yavutse mu Ukuboza 1870, ariko mu 1990 nibwo Indonesia yatangiye ibarura ry’igihe abantu bavukiye.

Nubwo ibyakozwe mbere y’uriya mwaka bigaragaramo amakosa, abayobozi b’aho Sodimedjo akomoka bahamirije BBC ko amakuru ari ku byangombwa bye ari ukuri, hashingiwe ku nyandiko yatanze n’uburyo yasubije ibibazo yabajijwe.

Ku itariki ya 12 Mata, nibwo uyu musaza wari ukiriho mu bavutse mu myaka 1800 yajyanywe mu bitaro, ariko nyuma y’iminsi itandatu asaba gusezererwa ngo asubire mu rugo.

Umwuzukuru we witwa Suyanto yavuze ko yapfuye yari amaze iminsi atunzwe no kurya no kunywa ibintu bike. Umunsi yapfuyeho akaba yari yanze kugira ikintu na kimwe akoza ku munwa.

Atarapfa uyu mukambwe wapfushije abagore bane, abavandimwe 10, n’abana be bose yavuze ko kwihangana no kwitabwaho n’abamukunda aribyo byatumye abaho igihe kirekire.

Yari azwiho kunywa itabi cyane, ndetse benshi mu baturanyi be bakaba bamufataga nk’intwari kubera uburyo yababwira amateka y’intambara hagati ya Indonesia n’u Buyapani, n’abakoloni b’Abadage.

Igihe umwaka yavutsemo waramuka wemejwe, Ghoto yahigika ku mwanya w’umuntu wabayeho igihe kirekire, Umufaransakazi Jeanne Calment wapfuye afite imyaka 122.

Apfuye bivugwa ko agize imyaka 146
Sodimedjo yagwanaga agatabi no mu busaza bwe
Uyu mukambwe ngo yakundaga kubara inkuru abaturanyi be bakamwishimira cyane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages