00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo ‘washakiraga Jeffrey Epstein abakobwa asambanya’, yasanzwe iwe yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 July 2026 saa 03:22
Yasuwe :

Umufaransa wakoraga mu bijyanye no gushakira abamurika imideli akazi, Daniel Siad, wavugwaga mu kuba yarahuzaga abakobwa bakiri bato na Jeffrey Epstein, yasanzwe yapfuye mu rugo rwe hafi y’umurwa mukuru w’u Bufaransa, Paris.

Siad, wamaze imyaka irenga icumi akorana na Epstein amushakira abakobwa b’abanyamideli, yasanzwe mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Colombes, mu nkengero za Paris.

Marie-Céline Lawrysz, umuyobozi wungirije w’ubushinjacyaha mu rukiko rwa Nanterre, yabwiye CNN ko umurambo we wabonetse ku wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, ndetse ko hateganyijwe gukorwa isuzuma ry’umurambo kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.

Urupfu rwa Siad rubaye mu gihe ibikorwa bye n’umubano yari afitanye na Epstein bikomeje gukorwaho iperereza. Epstein, wapfuye mu 2019 ubwo yari afunzwe muri Amerika, yari yarahamijwe ibyaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gucuruza abantu.

CNN iherutse kugirana ikiganiro na Siad, aho yavuze ko nta mpamvu yari afite yo gukeka ko abakobwa babiri yari yarahuje na Epstein, nyuma bakavuga ko yabakoreye ihohoterwa, baba baragiriwe nabi.

Siad yavuze ko yizeraga ko Epstein yari umuntu kinyamwuga.

Siad yavuze ko yatekerezaga ko Epstein yari ashinzwe gushakira abanyamideli inzu z’imideli zikomeye nka Victoria’s Secret.

Amadosiye yashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaza ko Epstein yahaga Siad amafaranga agera ku bihumbi by’amadolari.

Muri bumwe mu butumwa aba bombi bahererekanyije bukaza gutahurwa, Siad yabwiye Epstein ati “Umukobwa mwiza w’Umufaransa uri i Marrakech… yavuze ko yishimira guhura nawe.”

Hari kandi ubutumwa bugaragaza ko Siad yashakiraga Epstein Umukobwa ugomba kujya umufasha mu mirimo ye ya buri munsi, aho mu 2018 yanditse ko ashaka “umukobwa ukiri muto kandi usa neza” wamukorera.

Mu bundi butumwa, yohereje ifoto y’umugore asobanura ko ari umuntu ufite ubushobozi bwo kuba umunyamideli, ariko Epstein amusubiza ko “akuze cyane.”

Amadosiye ya Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika agaragaza kandi ko Siad yagiye yoherereza Epstein amafoto y’abakobwa bato yahuraga na bo mu ngendo ze. Izina rye rigaragara inshuro zirenga 2.000 mu nyandiko zijyanye n’urubanza rwa Epstein, nk’uko ikinyamakuru BFMTV cyabitangaje.

Siad na we yari ahanganye n’ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho umunyamideli umwe yamushinjaga kumusambanya ku ngufu ubwo yakoreraga mu Bufaransa mu 1990. Siad yahakanye ibyo birego.

Urupfu rwa Siad rubaye mu gihe abategetsi b’u Bufaransa bakomeje gukurikirana amakuru ajyanye n’umubano wa Epstein n’abantu bo mu rwego rw’imideli, ndetse n’uburyo abakobwa bakiri bato bashoboraga kugera ku bantu bari bamukikije.

Jeffrey Epstein yari umunyemari ukomeye watawe muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu busambanyi.

Yapfiriye muri gereza nyuma y’ukwezi bivugwa ko yiyahuye nubwo benshi batekemeza ko yishwe kugira ngo hatagira amabanga amuvamo, akandagaza bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi.

Impamvu ni uko Epstein yari inshuti y’abanyapolitiki n’abayobozi bakomeye.

Daniel Siad washinjwaga gushakira Jeffrey Epstein abakobwa asambanya, yasanzwe iwe yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages