Polisi yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko uwo mugabo w’imyaka 19 yari afite intwaro yafashwe saa mbili z’igitondo ku isaha yo mu Bwongereza agahita afungwa.

Nk’uko polisi yabitangaje uwo mugabo yafashwe atarabasha kugira inyubako n’imwe yinjiramo, ab’ibwami bakaba bamenyeshejwe ibyabaye.

Umwamikazi Elizabeth II yari mu ngoro ye nyuma yo gufata icyemezo cyo kutajya i Sandringham, aho yari asanzwe yizihiriza Noheli ku bw’impamvu z’icyorezo cya Covid-19.

Yari kumwe n’umuhungu we, Prince Charles n’igikomangomakazi Camilla.

Ntibisanzwe ko hagira abantu bapfa kwisukira kwinjira ibwami. Ibi byaherukaga kubaho mu 1982 ubwo umugabo witwa Michael Fagan, wari ufite imyaka 31 yuriye uruzitiro rw’ingoro ya Buckingham akinjirira mu idirishya ryari rifunguye akajya mu cyumba cy’Umwamikazi Elizabeth II wari usinziriye icyo gihe.

Umwamikazi ntacyo yigeze aba uretse ko uburyo uwo mugabo yinjiye byateje urujijo ku mikorere y’abarinzi be cyane cyane ko ubwo yatabazaga babaye nk’abamutererana.

Umugabo witwaje intwaro yacakiwe yinjiye mu ruzitiro rw’inyubako Umwamikazi Elizabeth yizihirizagamo Noheli
Umugabo witwaje intwaro yacakiwe yinjiye mu ruzitiro rw’inyubako Umwamikazi Elizabeth yizihirizagamo Noheli