Uyu mugabo utaramenyekana yarashwe ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021, ubwo yamaraga amasaha menshi ku marembo ya CIA ashaka kwinjira.
Mbere y’uko araswa yabanje kuganira n’ushinzwe umutekano wari ku marembo amusaba kugenda ku neza, undi aranga bimuviramo kuraswa. Gusa ntiyapfuye ahubwo yakomeretse ahita yoherezwa kwa muganga kwitabwaho.
Umuvugizi wa CIA, yatangaje ko iby’uyu mugabo washakaga kwinjira mu nyubako ya CIA byamenyekanye hakiri kare ndetse ko iyi nyubako irinzwe bikomeye ku buryo nta cyapfa kuyihungabanya.
Ati “Inyubako yacu yakomeje gucungirwa umutekano, ndetse abashinzwe umutekano bo ku marembo nibo bonyine iki kibazo cyagarukiyeho.”
Umutekano w’iyi nyubako watangiye gukazwa bikomeye mu 1993 ubwo umugabo w’umunya-Pakistan, Aimal Kansi, yarasaga abakozi babiri ba CIA kuri iyi nyubako bagapfa, akarasa n’abandi batatu bagakomereka ubwo bari mu modoka bategereje guhabwa uburenganzira bwo kwinjira.
Icyo gihe uyu mugabo yaracitse asubira iwabo muri Pakistan, nyuma y’imyaka ine arafatwa yoherezwa muri Amerika, aho yakatiwe igihano cy’urupfu yicwa mu 2002.
Muri icyo gihe abayobozi muri CIA bavuze ko umutekano ugiye gukazwa kugira ngo birinde ko haba ikindi igikorwa cy’ubugizi bwa nabi nk’icyo.
Ibiro bya FBI biherereye i Washington byavuze ko kurasa umukozi w’urwego rwa Amerika urwo ari rwo rwose cyangwa umusirikare waho bifatanwa uburemere bukomeye ndetse ubikoze akurikiranwa mu buryo bwihuse kandi buciye mu mucyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!