Abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika bavuze ko umugabo witwa Jun Wei Yeo yashinjwaga gukoresha serivisi y’ubujyanama mu bya politiki yatangaga muri Amerika, agamije gukusanya amakuru y’ubutasi bw’u Bushinwa.

Amerika yavuze kandi ko bitandukanye n’uwo mujyanama mu bya politiki, yanataye muri yombi umushakashatsi w’Umushinwa ushinjwa guhisha umubano afitanye n’ingabo zo mu gihugu cye, nk’uko BBC yabitangaje.

Umubano w'ibihugu byombi ukomeje kuzamba, aho Leta y’u Bushinwa iherutse guhagarika Ibiro by’uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika byakoreraga mu Mujyi wa Chengdu, mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Byari ugushubiza Amerika na yo iherutse gufunga Ibiro by’u Bushinwa byabarizwaga mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, yavuze ko bafashe icyo cyemezo babitewe nuko basanze u Bushinwa bwiba umutungo mu by’ubwenge wa Amerika.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin, yasubije ko ibyo Pompeo avuga ari ukubeshya, ko ibyo Amerika ikora byose bishingiye binyoma bigamije kurwanya u Bushinwa.

Nyuma y’amasaha 72 abadipolomate b’u Bushinwa bari bahawe ngo babe bavuye i Houston yarangiye ku wa Gatanu saa kumi z’umugoroba, abanyamakuru babonye abagabo bigaragara ko ari abayobozi muri Amerika bica urugi rwo kwinjira aho abo badipolomate babaga.

Ngo hanze hari n’abandi bakozi mu biro bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika bashinzwe umutekano, barinze aho umuntu yinjirira.

Amakimbirane yiyongera hagati y’ibihugu byombi ashingiye ku bintu bitandukanye, birimo ibyerekeye ubucuruzi, n’icyorezo cya coronavirus. Haherutse no kuziraho itegeko ritavugwaho rumwe u Bushinwa buherutse gushyiriraho Hong Kong.