Ni umuganga witwa Robert Trignani, umaze imyaka myinshi abaga abantu mu buryo butandukanye n’ubusanzwe bumenyerewe, aho ababaga ubwonko bwabo buri gukora, kandi igikorwa kikagenda neza.
Uyu muganga amaze kubaga abarwayi 70 muri ubu buryo mu myaka mike ishize, abaheruka bakaba ari umugore w’imyaka 60 wabazwe ikibyimba mu bwonko ari guteka.
Trignani asanzwe akora mu bitaro bya Riuniti byo mu Mujyi wa Ancona mu Butaliyani, avuga ko ibikorwa bye bituma igikorwa cyo kubaga ubwonko gishoboka mu buryo bworoshye, kuko birinda kwangirika kw’ibice by’udutsi duto tuba mu bwonko, bitewe n’uko igice cy’ubwonko kiri kuvurwa kiba kiri gukora.
Asobanura ku buryo bahitamo igikorwa umurwayi aba ari gukora, yagize ati “Twize ubuzima bw’umurwayi, ibikorwa akunda gukora mu buzima bwa buri munsi, kugira ngo turebe niba hari icyo byamufasha mu gukiza uburwayi bwe.”
Asobanura ko umukecuru aheruka kubaga ubwonko, ubushakashatsi bamukozeho bwerekanye ko akunda guteka, ati “Rero, uyu mukecuru yari inzobere mu guteka, ndetse ikirenzeho yari azwi cyane mu gukora amandazi."
"Twamenye ko kugira ngo ukore aya mandazi usabwa kuba ubifitemo ubumenyi buhagije, duhita dutekereza ko nitumuha aka kazi ko gukora aya mandazi biri butubere inzira yo kugenzura igice cy’ubwonko twari dukeneye gukoraho.”
Uyu mukecuru yamaze iminsi micye mu bitaro, nyuma arataha kuko yari amaze koroherwa.
Trignani kandi aherutse kuvugwa cyane nyuma kubaga ibibyimba bibiri mu bwonko bw’umwana, akabikora umwana ari gucurangirwa umuziki, kandi igikorwa kikarangira mu gihe cy’amasaha ane gusa. N’ubwo uyu mwana yari yatewe ikinya cy’umubiri wose, ibice bimwe bye by’ubwonko byari bikiri gukora.
Uyu muganga avuga ko ikintu cya mbere kimushimisha ari ukubona abarwayi be bameze neza, ati “Iyo ubonye umurwayi ameze neza, n’uburyo yanyuzwe n’ibyo wamukoreye, iki ni cyo gice cyiza cyane.”
Agira inama abifuza kuba abaganga ati “N’abazaba abaganga, bazajye babikora niba bashaka kubona umurwayi ameze neza[…] ibi bintu bituma wumva ushatse gukuraho burundu ububabare bw’umuntu.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!