Uwo mugore witwa Atatiana Jefferson w’imyaka 28 yarashwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu.
Amashusho yafashwe na camera police yasohoye nyuma yo kuyasubiramo yerekana abapolisi bazenguraka inzu ya nyakwigendera bacanye amatoroshi, nyuma humvikana amajwi y’umwe muri bo amusaba kumanika amaboko nyuma agahita amurasira mu idirishya.
Polisi yo mu gace ka Fort Worth byabereyemo yasohoye itangazo rivuga ko polisi yahise yinjira mu nzu ngo imuhe ubutabazi bw’ibanze ariko bikarangira apfuye.
Umuturanyi wa nyakwigendera, James Smith, yabwiye CNN ko yahamageye Polisi amutabariza nyuma yo kubona idirishya ry’inzu ye ryaraye rikinguye ariko ubu yicuza icyatumye ayihuruza.
Polisi yasobanuye ko nyuma yo guhuruzwa yahageze isanga inzu ifunguye n’amatara yaka ariko nta muntu ibonamo, ikomeza kuyizenguruka, iza kubona umuntu mu idirishya ufashe imbunda, imusaba kumanika amaboka hahize akanya gato ihita imurasa ikeka ko ari umugizi wa nabi.




Ibitekerezo 0