Mu iburanisha ryamaze amasaha ane ribera i Seoul ku wa 12 kanama 2025, Kim yahakanye ibyaha byose ashinjwa, ariko Urukiko rwanga kumurekura, ruvuga ko hari ibyago by’uko ashobora guhisha cyangwa gusibanganya ibimenyetso.
Koreya y’Epfo isanzwe izwiho amateka yo gukurikirana no gufunga ba perezida bayo. Ariko ibi ni ubwa mbere bibaye aho uwahoze ari Perezida afunganwa n’uwo bashakanye.
Perezida Yoon yafashwe muri Mutarama akurikiranywe n’urukiko ku byaha byo gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe mu mwaka ushize, biteza umutekano muke mu gihugu, ibyatumye atakaza umwanya we wa perezida.
Abashinjacyaha bavuga ko Kim, w’imyaka 52, yungutse miliyoni 800 z’ama-won [asaga 577,940$] binyuze mu mugambi wo guhimba no guhindura igiciro cy’imigabane ya Deutsch Motors, iduka ricuruza imodoka za BMW muri Koreya y’Epfo.
Nubwo ibi byabaye mbere y’uko umugabo we atorerwa kuba perezida, byakomeje gututumba mu gihe yari ku butegetsi.
Bivugwa kandi ko yakiriye impano z'amasakoshi abiri ya Chanel ndetse n'umukufi wa diyama, ibyo yahawe n'itorero ritavugwaho rumwe rya Unification Church, nka ruswa yo kugira ngo aryorohereze mu bucuruzi.






Ibitekerezo 0