Urwego rushinzwe kurwanya ruswa rwataye muri yombi Shiranthi Rajapaksa w’imyaka 73, umugore w’uwahoze ari Perezida Mahinda Rajapaksa, ku wa Gatatu, rumufatiye mu rugo rwabo ruherereye i Colombo.

Arimo kubazwa ku mpano zingana na 30.300$ zakusanyijwe n’umuryango w’abagiraneza wa Siriliya Saviya, zari zigenewe kugura icyuma kabuhariwe cyo gusuzuma abarwayi cyagombaga gushyirwa mu Bitaro by’Abana bya Lady Ridgeway i Colombo.

Icyakora, abayobozi bavuga ko icyo cyuma cyari cyaramaze gutangwa na Guverinoma y’u Bushinwa.

Shiranthi Rajapaksa yahakanye ko hari ikibi yakoze, avuga ko ayo mafaranga atigeze anyerezwa.

Ku wa Mbere ni bwo yasubiye muri Sri Lanka avuye muri Singapore, aho yari yaragiye kwivuriza. Yari yatanze ikirego mu rukiko asaba ko rwamurinda gutabwa muri yombi, ariko iburanisha ry’urubanza rwe ryashyizwe ku wa 12 Ukwakira.

Umuvugizi w’uwahoze ari Perezida Mahinda Rajapaksa, Manoj Gamage, yavuze ko ayo mafaranga akiri kuri konti za Siriliya kandi ko nta buriganya bwigeze bubaho.

Mahinda Rajapaksa yabaye Perezida wa Sri Lanka kuva mu 2005 kugeza mu 2015, ndetse mu gihe cy’imyaka myinshi umuryango we wagize ijambo rikomeye muri politiki y’icyo gihugu.

Abantu benshi bamufataga nk’intwari kubera uruhare rwe mu kurangiza intambara y’abenegihugu yari imaze hafi imyaka 30, nyuma y’uko abarwanyi ba Tamil Tiger batsinzwe mu 2009, muri manda ye ya mbere nka Perezida.

Mu 2022, imyigaragambyo yadutse hirya no hino mu gihugu ubwo izamuka ry’ibiciro ryari rikabije, Sri Lanka ikabura ibikomoka kuri peteroli, ibiribwa n’imiti bikaba ingume.

Gotabaya Rajapaksa, murumuna wa Mahinda wari uyoboye igihugu icyo gihe, yaje kuvanwa ku butegetsi.

Guverinoma iriho ubu muri Sri Lanka iyobowe na Perezida Anura Kumara Dissanayake, kuva icyo gihe yongeye kubyutsa iperereza ku byaha bya ruswa ryari rimaze igihe ryarahagaze, rikaba rireba abantu batandukanye bo mu muryango wa Rajapaksa.

Namal Rajapaksa, umuhungu mukuru wa Mahinda na Shiranthi, yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uyu mwaka akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’amasezerano yo kugura indege yakozwe mu gihe se yari Perezida. Kugeza ubu afunzwe by’agateganyo.

Murumuna we Yoshitha na we yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uyu mwaka akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Umugore w’uwahoze ari perezida wa Sri Lanka yatawe muri yombi
Umugore w’uwahoze ari perezida wa Sri Lanka yatawe muri yombi