Charlie wishwe arashwe isasu mu ijosi, yari impirimbanyi y’ibitekerezo by’Aba-conservateur, akaba umurwanashyaka ukomeye wa Perezida Donald Trump n’Ishyaka ry’Aba-Republicains.
Urupfu rwe rwashegeshe benshi mu Banyamerika bamukurikiraga ndetse byitezwe ko Perezida Trump azitabira umuhango w’ishyingurwa rye.
Umugore we, Erika Lane Frantzve Kirk, yavuze ko azaharanira kusa ikivi cy’umugabo we yise intwari.
Ati "Chalie yari intwari, azakomeza kuba intwari."
Uyu mugore kandi yashimiye abakomeje kumuba hafi cyane ko abarimo Andrew Tate bemeye ko ikibazo cyose azagira mu buzima, yaba we n’abana babiri asigaranye, azagikemura.
Mu gushimira abamufashije yagize ati "Mwaramufashije cyane nk’uko nawe yagiye abafasha igihe yari akiri muzima."
Erika Kirk yavuze ko kimwe mu bintu biri kumugora harimo kubwira abana babyaranye babiri barimo ufite umwaka umwe n’ufite itatu iby’urupfu rwa papa wabo.
Yanageneye ubutumwa umugabo we bugira buti “Sinjye uzarota twongeye guhura umunsi umwe.”
Erika Kirk yashakanye n’umugabo we mu 2021, babyaranye abana babiri barimo umuhungu n’umukobwa. Charlie yitabye Imana afite imyaka 31.
Hagati aho, Guverineri wa Leta ya Utah, Spencer J. Cox, yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bakusanye ibimenyetso bizatuma umusore w’imyaka 22 warashe Charlie akatirwa urwo gupfa, igihano cyanasabwe na Perezida Trump.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!