00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Fillon ushaka kuyobora u Bufaransa yahakanye ko yahembewe akazi atakoze

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 5 March 2017 saa 09:41
Yasuwe :

Penelope Fillon, umugore wa Francois Fillon wiyamamariza kuba Perezida w’u Bufaransa, yahakanye ibyo akekwaho ko yahembewe akazi ko kuba umujyanama w’umugabo we kandi atarigeze agakora.

Penelope ashinjwa kuba yarahembwe ibihumbi 900 by’amadolari kuva mu 1998 -2012, ubwo yari umujyanama w’umugabo we wari mu Nteko Ishinga Amategeko, imiterere y’akazi yakoze ikaba ikemangwa.

Mu kiganiro na Journal du Dimanche, Penelope yemeje ko akazi yahemberwaga yagakoze, kandi ko iyo atagahabwa kari gukorwa n’undi.

Yagize ati ”Iyo ataba njye, yari kwishyura undi akagakora. Rero twahisemo ko aba njye. Ibintu byose byari binyuze mu mategeko kandi byari bizwi.”

Yakomeje avuga ko yasabye umugabo we kudacika intege, ndetse abamushyigikiye abashishikariza kutamutererana mu nzira arimo yo gushaka kuyobora u Bufaransa.

Ibi Penelope abitangaje mu gihe abatari bake barimo n’abanyapolitiki bakomeye mu ishyaka ry’aba-republicains Francois Fillon abarizwamo, bakomeje kumusaba kureka kwiyamamaza.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 71% by’ababajijwe, bifuza ko Fillon yareka kwiyamamaza, ndetse abandi bavuga ko azatsindwa mu cyiciro cya mbere cy’amatora giteganyijwe tariki 23 Mata 2017.

Hari n’abatangiye kuvuga ko ashobora gusimburwa na Alain Juppé, yari yatsinze ku majwi 66% kuri 33% ubwo bahataniraga guhagararira ishyaka ry’aba-republicains.

Fillon ugomba kwitaba ubucamanza tariki ya 15 Werurwe 2017 kugira ngo akorweho iperereza ku byaha bishinjwa umugore we, avuga ko nta gahunda afite yo kureka kwiyamamaza.

Penelope Fillon, umugore wa Francois Fillon wiyamamariza kuba Perezida w’u Bufaransa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages