Hailey usanzwe yerekana imideli, yatangiye kubana na Justin Bieber mu 2018, nyuma y’uko uyu muhanzi yari amaze igihe anyura mu bihe byaranzwe no gukoresha ibiyobyabwenge, ibintu byanagize ingaruka zikomeye ku mwuga we w’ubuhanzi.
Mu rukundo rw’aba bombi, bakunze kujya bashyira hanze amafoto bigaragara ko bishimye, icyakora bagakunda kuvugwaho kutabana neza, ndetse byigeze kuvugwa cyane ko Justin Bieber afata Hailey w’imyaka 24.
Mu kiganiro yahaye Demi Lovato nawe uri mu bahanzi bakunzwe muri Amerika, Hailey yavuze ko urukundo rwe na Bieber ruhagaze neza kandi rukura buri munsi.
Yagize ati “Ngira amahirwe yo kubana n’umuntu unyubaha cyane, agatuma buri munsi numva ndi umuntu udasanzwe. Rero iyo mbonye ibyo abantu batuvugaho, birantangaza, buri wese utuzi azi ko ari uko bimeze.”
Justin Bieber yakunze kumvikana avuga ko Hailey yagize uruhare rufatika mu gufasha uyu mugabo kongera kubaka ubuzima bufite intego, nyuma yo kumara igihe kinini yarabaswe n’ibiyobyabwenge ‘byageze ubwo yumvaga ashobora kwitaba Imana’.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!