Ubutabera bwo muri Afurika y’Epfo bwategetse ko Winnie Madikizela-andela kugurisha bimwe mu bikoresho byo mu nzu, bishushanyije, ibikoze mu biti n’ibikoresho byo ku meza bikozwe mu butare “argent”, kugira ngo hishyurwe, umwenda.
Ibi bikoresho byo mu nzu by’mugore wa Nelson Mandela warwanije irondakoko bizatezwa cyamunara ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, ngo hanoneke amafaranga abereyemo ishuri ryigenga ry’i Johannesburg.
Urubuga Africareview dukesha iyi nkuru rutangaza ko Madikizela-Mandela afitiye ishuri umwenda w’amadolari 4,300, ku mafaranga y’ishuri umwe mubo mu muryango we atarihiwe.
Uyu mwenda awurimo mu gihe bivugwa ko akazi akora nk’ubudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, kamwinjiriza amadolari ibihumbi 98 ku mwaka.
Nelson Mandela yashakanye na Winnie Mandela imyaka itanu mbere y’uko ajyanwa muri gereza. Mu mwaka w’1994 baje gutandukana, ubwo Nelson Mandela yabaga perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’Epfo, ashakana na Graca Machel, umupfakazi w’uwari perezida wa Mozambique Samora Machel, mu w’1998.
Nyuma y’imyaka 10 Winnie Mandela yashinjwe gukoresha ububasha yari afite mu kuriganya banki.
Muri Werurwe uyu mwaka, uyu mugore yongeye gukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abagabo babiri, yashinjaga ko bari intasi mu gihe cy’ivanguramoko (apartheid.)



















TANGA IGITEKEREZO