Uyu mugabo w'imyaka 53 akomoka mu gace kazwi cyane mu by'ikoranabuhanga ka Silicon Valley.
Ibi byabaye nyuma y'uko aba bombi batandukanye mu 2024. Nyuma yo gutandukana kwabo, uyu mugabo yakoresheje ikoranabuhanga rya ChatGPT mu guhimba inyandiko z'ibinyoma zisa n'izakozwe n'abaganga, zigaragaza ko Jane Doe afite ibibazo byo mu mutwe kandi agoranye.
Izo nyandiko yazoherereje umuryango we, inshuti ze n'umukoresha we kugira ngo amusebye mu ruhame. Uretse ibyo, yakomeje kumukurikirana rwihishwa mu buzima busanzwe, bituma uyu mugore abaho mu bwoba bukabije ku buryo yageze aho atabasha gusinzira mu nzu ye bwite.
Iri hohoterwa ryanaranzwe n'iterabwoba rikomeye, aho uyu mugabo yohererezaga Doe amafoto [screenshots] y'ibyo yashakishaga kuri iryo koranabuhanga birimo amagambo ateye ubwoba ajyanye n'urugomo ndetse no kuniga umubyeyi utwite.
Yakomeje kumuhoza ku nkeke amwoherereza ubutumwa bw'amajwi burimo iterabwoba, kugeza ubwo ibi byose byaje kuvamo ibyaha bikomeye.
Muri Nyakanga 2025, Doe yamusabye gushaka ubufasha bw'abaganga b'inzobere, ariko bivugwa ko iryo koranabuhanga ryamubwiraga ko afite ubuzima bwiza bwo mu mutwe ku rugero rwa 10/10.
Ibi mu rukiko byashimangiwe n’uko ChatGPT yabwiraga uyu mugabo ko yabashije kwikiza indwara ituma umuntu abura umwuka mu gihe asinziriye [sleep apnea], inamwizeza ko yabagaho agenzurwa n'indege za kajugujugu.
Ikirego kigaragaza ko sosiyete ya OpenAI yirengagije ibimenyetso byagaragazaga ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe by’uyu mugabo.
Urugero, muri Kanama 2025 uburyo bwihariye bw'ikoranabuhanga bw'iyi sosiyete bwagaragaje ko ibiganiro kuri konti y’uyu mugabo byuzuye ibikorwa biganisha ku bugizi bwa nabi bushobora kwibasira benshi, burayihagarika.
Ibi ariko ntibyamaze kabiri, kuko umukozi w’iki kigo yasubije iyi konti ku murongo umunsi ukurikiyeho.
Uyu mugabo kandi yanandikiye ubutumwa OpenAI ayisaba kumusubiza uburenganzira bwe bwo gukoresha porogaramu yishyurwa [premium access], abwoherezanya n’inyandiko 215 zidasanzwe z'ubushakashatsi zishyigikira ishingiro rye, ariko na zo zakozwe na ChatGPT.
Ibi byose byari kuba byarashingiweho kugira ngo akumirwe kuri ChatGPT, ariko ntibyabaye.
Doe yoherereje inyandiko isaba kurenganurwa mu Ugushyingo asobanura ihohoterwa yamaze amezi arindwi akorerwa, OpenAI nabwo ntiyamuhagaka.
Ibintu byarushijeho kuba bibi muri Mutarama 2026, ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi ashinjwa ibyaha bine bikomeye, birimo iterabwoba ryo guturitsa igisasu n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Byaje kugaragara ko uyu mugabo adafite ubushobozi bwo kuburana, nyuma aza koherezwa mu kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe, aho biteganyijwe ko azarekurwa vuba.
Ubu Doe yasabye urukiko gutegeka OpenAI kumufungira konti burundu mbere y’uko asubira mu buzima busanzwe.
Abanyamategeko be bavuga ko uru rubanza rwerekana akaga k'ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, cyane cyane ko na OpenAI ubwayo ishyigikiye itegeko rishya rivuga ko ibigo nk’ibi bidakwiye kuryozwa ibikorwa bibi bifitanye isano na serivisi zabyo.






Ibitekerezo 0