00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhango wo gushyingura Gen Soleimani wasubitswe nyuma y’umuvundo wahitanye abantu 50

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 7 January 2020 saa 08:30
Yasuwe :

Umuhango wo gushyingura Gen Qasem Soleimani, umusirikare wari ukomeye wishwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wasubitswe nyuma yuko Abanya-Iran 50 baguye mu muvundo, abasaga 200 bagakomereka.

Uyu muhango wagombaga kuba kuri uyu wa 7 Mutarama 2020 mu gace Gen Soleimani avukamo ka Kerman, wimuriwe ikindi gihe kizatangazwa mu minsi iri mbere.

Mu Mujyi wa Kerman, uzwi nka Carmania, uherereye mu Ntara ya Kerman aho Gen Qasem yagombaga gushyingurwa hari abantu babarirwa mu bihumbi biteguye guherekeza umugabo bafataga nk’intwari.

Suleimani yafatwaga nk’uwa kabiri mu bantu bakomeye muri Iran nyuma y’umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu, Khamenei.

Amerika yahitanye Soleimani imushinja kuba icyihebe no kugambirira kugaba ibitero by’iterabwoba ku Banymerika.

Nyuma y’urupfu rwa Soleimani, bamwe mu bayobozi bakomeye muri Iran batangaje ko bazihorera kuri Amerika.

Ibihumbi by’abari baje gushyingura Soleimani bari bafite intero igira iti “urupfu kuri Amerika” ndetse “n’urupfu kuri Trump.”

Qasem Soleimani yiciwe mu bitero bya drones byagabwe n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku modoka yari arimo ubwo yari avuye ku kibuga cy’indege cy’i Baghdad ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Soleimani yafatwaga nk’intwari muri Iran ndetse yari azwiho n’ubuhanga buhambaye mu bya gisirikare ku buryo n’abasirikare benshi bo mu bindi bihugu bamugaragazaga nk’umuhanga uhambaye.

Yari umuyobozi w’umutwe wa Quds wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’iby’ubutasi byo hanze y’igihugu gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zawufataga nk’umutwe w’iterabwoba.

Soleimani yagaragaje ubuhanga bwe mu bya gisirikare mu gihe cy’intambara ya Iran na Iraq ahagana mu 1980, aheraho azamuka mu nzego kugeza ubwo aba umuntu ukomeye mu gihugu ndetse agira n’uruhare rukomeye mu byemezo bitandukanye mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Amerika yakunze kuvuga ko Soleimani yagize uruhare rukomeye mu rupfu rw’ibihumbi by’abanyamerika n’abandi bo mu bihugu by’inshuti zayo.

Soleimani yayoboye umutwe Quds kuva mu 1998, niwe wari inyuma y’ibikorwa bya gisirikare bya Iran muri Iraq na Syria.

Qasem Suleimani wafatwaga nk'intwari muri Iran yishwe n'Ingabo za Amerika
Umuhango wo gushyingura Qasem Suleimani witabiriwe n'ibihumbi by'abaturage bo muri Iran. Bagendaga batera hejuru bavuga ko 'Trump' akwiye kuryozwa ibyo yakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages