Perezida wa Albania , Bajram Begaj yahaye ubwenegihugu uyu muhanzikazi kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2022, umunsi iki gihugu cyizihiza imyaka 110 ishize kibonye ubwigenge.
Perezida Bajram Begaj yavuze ko yahisemo guha uyu muhanzikazi ubwenegihugu kubera uruhare agira mukuzamura ibendera ry’iki gihugu mu ruhando mpuzamahanga.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter yanditse agira ati "Nishimiye guha Dua Lipa ubwenegihugu bwa Albania. Yaduhesheje ishema ku Isi hose kubera umwuga we wo kuririmba ndetse no kugira uruhare mu mibereho ya rubanda. "
Dua Lipa waherewe ubu bwenegihugu mu mujyi wa Tirana, yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ashimira umukuru w’igihugu cya Albania.
Yanditse agira ati “Nanjye ndi umunya-Albania mu buryo bwemewe n’amategeko, Urakoze Perezida Bajram Begaj ku bw’iki cyubahiro.”
Uyu muhanzikazi yavukiye i Londres mu Bwongereza mu 1995 kuri Anesa na Dukagjin Lipa, ababyeyi b’abimukira bavuye muri Albania.
Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu uyu muhanzikazi yahise akora igitaramo cyo kumurika album ye Future Nostalgia mu mbuga yakira abantu 200. 000 ya Skanderbeg Square iri i Tirana, umurwa mukuru wa Albania.
DuaLipa yatangiye kuririmba afite imyaka itanu ariko indirimbo ze za mbere zageze ku urubuga rwa YouTube ubwo yari afite imyaka 14.
Nyuma yo gusinya muri Warner Bros Records, Album ye ya mbere yasohotse mu 2017 nyuma y’imyaka ibiri yegukana Grammy nk’umuhanzi mushya witwaye neza mu 2019.
Ubutumwa bwa Perezida Bajram Begaj bushimira uyu muhanzikazi
Happy to give the one and only @DUALIPA the decree of Albanian citizenship. She has made us proud with her global career and engagement in important social causes. pic.twitter.com/B9qYbrfywA
— Bajram Begaj (@BajramBegajAL) November 27, 2022
🇦🇱👐🏼 Thank you President Bajram Begaj and Mayor @erionveliaj for this honour ~ got my Albanian citizenship!! ~ faleminderit, po ndihem shume krenare 🇦🇱❤️👐🏼 pic.twitter.com/bfZzqukKAe
— DUA LIPA (@DUALIPA) November 27, 2022







Ibitekerezo 0