Umuhanzikazi Shakira yumva azakomeza konsa umwana we kugeza ageze muri kaminuza, kuko yumva konsa ari igikorwa kiza kimushimisha yakoze mu buzima bwe.
Nk’uko Ikinyamakuru US Weekly cyabitangaje , umwana wa Shakira na Gerard Piqué ukinira FC Barcelone, witwa Milan amaze kugira amezi ane, Shakira akaba avuga ko azamwonsa kugeza agiye kwiga muri kaminuza.
Shakira yavuze ko yumva neza inshingano ze nk’umubyeyi, kandi ko konsa ari igikorwa yumwa kimushimisha mu buzima bwe.
Shakira yagize ati ”Ndabikunda si nzabihagarika, numva nzonsa umwana wange kugeza agiye kwiga muri kaminuza”.
Yavuze kandi ko konsa byatumye atabyibuha cyane, ko ahubwo nyuma yo kubyara yahise agira ibiro bisazwe.
Ingaruka n’amabi biterwa no kunywa inzoga nyinshi



















TANGA IGITEKEREZO