Televiziyo yibanda ku makuru Alarab y’umuherwe wo muri Arabiya Saudite, igikomangoma Al-Walid ben Talal, ku Cyumweru yatangiye gusakaza amashusho yayo yifashishije ibigendajuru (satellites), bityo ikaba igiye guhangana ku isoko na televiziyo zo mu bihugu by’Abarabu zimaze gushinga imizi nka Al-Jazeera na Al-Arabiya.
Guturuka muri studio yayo I Manama, umurwa mukuru wa Bahrain, Alarab yahaye ijambo mu makuru yayo ya mbere umuyobozi w’itsinda ry’abatavuga rumwe na leta ya Bahrain, Khalil al-Marzouq, wagaragaje ko atemeranya n’icyemezo leta y’icyo gihugu yari yafashe umunsi wari wabanje cyo kwambura ubwenegihugu abantu bagera kuri 72.
Mu makuru yakomeje guhita kuri Alarab kuri iki cyumweru, higanjemo ahanini inkuru ku muyapani ugiye gucibwa umutwe n’abagize intangondwa zo mu itsinda ryiyise Leta ya Kiyisilamu, bombori bombori muri politiki yo mu gihugu cya Yemen, ndetse n’umwuka mubi ukomeje kuganza mu Misiri.
Mu gutangira gusakaza amakuru yayo ku isi hose, Alarab kuri ubu ifite abakozi bagera kuri 280 baherereye mu bihugu 30, 20 muri bo bakaba baherereye muri Saudi
Itangizwa rya Alarab ryari ryaragiye ryigizwa inyuma ku nshuro zitari nke kuva mu mwaka wa 2010 ubwo igikomangoma Al-Walid cyatangazaga bwa mbere uyu mushinga.
Al-Walid ni mwishywa w’Umwami Abdallah uheruka kwitaba Imana tariki 23 Mutarama.
Alarab ije yiyongera kuri televiziyo nyinshi zitangaza amakuru z’Abarabu cyangwa se zikora mu Cyarabu. Televiziyo ya mbere yatangijwe mu mwaka wa 1996 ni Al-Jazeera yo mu gihugu cya Qatar, yaje kubona mukeba mu mwaka wa 2003 ubwo hatangizwaga televiziyo Al-Arabiya ya se w’umwami Abdallah uheruka kwitaba Imana, nyakwigendera Umwami Fahd.



















TANGA IGITEKEREZO