CNN yatangaje ko izo mpanga zavutse umwaka ushize, gusa aba bombi bakomeza kubigira ibanga kugeza ubwo muri Gicurasi uyu mwaka bajyaga kwandikisha abo bana ngo hongerwemo izina rya se, Musk.
Musk, umuherwe wa mbere ku Isi utunze miliyari $219 yamenyanye na Zilis guhera mu 2016 ubwo uwo mugore yabaga umujyanama mu muryango OpenAI ushinzwe guharanira ko ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence). Musk ni umwe mu bawuteraga inkunga.
Nyuma Musk yaje kugira Zilis umuyobozi muri Neuralink igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mikorere y’ubwonko bwa muntu.
LinkedIn igaragaza ko Zilis yatangiye gukorana na Neuralink muri Gicurasi 2017, aho ubu akora nk’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa.
CNN yatangaje ko ari inshuro ya kabiri uyu muherwe wa mbere ku Isi abyara impanga. Umugore wa mbere washakanye na Musk ari we Justine babyaranye impanga mu 2004, nyuma y’imyaka ibiri babyara impanga eshatu.
Babanye kuva mu 2000 kugeza mu 2008, uretse ko umwe mu bana babo yaje gupfa nyuma.
Elon Musk kandi yabyaranye n’umuhanzikazi Claire Boucher uzwi nka Grimes aho bafitanye abana babiri.
Umwana wabo w’umuhererezi yavutse mu Ukuboza 2021. Yavutse hakoreshejwe uburyo bwa Surrogacy aho wishyura umuntu akagutwitira, yabyara akaguha umwana wawe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!