Uyu mugabo kuri ubu utuye muri Espagne, yamaze gutabwa muri yombi nyuma y’aho inzego z’ubushinjacyaha muri Amerika zimushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.
Ubushinjacyaha buvuga ko hagati ya 2014 na 2018, McAfee yirengagije nkana gutangaza imisoro yinjije mu bikorwa yabaga yakoze bibyara inyungu, ubundi agahimba amayeri yatumaga amafaranga yishyuwe atanyuzwa kuri konti ze, ahubwo akanyuzwa kuri konti z’abandi bantu b’inshuti ze kugira ngo atazayatangira umusoro.
Bakomeza bavuga ko uyu mugabo yakoreye akayabo karenga miliyoni 23$ avuye mu bikorwa byo kwamamaza ifatanga ryo kuri internet (cryptocurrencies), kwitabira inama, gutanga ubujyanama ku bindi bigo ndetse no gutanga uburenganzira kuri filime yamukozweho, ariko ibyo byose akaba atarabibaruje mu misoro.
Uyu mugabo kandi ubwo yatangiraga gukekwa, yakomeje kubeshya amakuru, kugeza ubwo inzego z’iperereza zitangiye kumukurikirana bya hafi.
Kugeza ubu uyu mugabo afungiye muri Espagne, aho ategerejwe koherezwa muri Amerika kugira ngo aburane, yaramuka atsinzwe akaba ashobora kumara imyaka itanu muri gereza.
McAfee kandi yari amaze igihe avugwaho imyitwarire iteye impungenge, dore ko aherutse kuvugwa mu bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bwabereye mu gihugu cya Belize, ariko akaba atarashinjwe icyaha runaka.
Uyu mugabo kandi aherutse guhagarikirwa ku kibuga cy’indege cyo muri Repubulika y’Abadominikani, ashinjwa ibyaha birimo kwinjirana ibiturika bitemewe n’amategeko. Ibi bikiyongera ku buryo asanzwe azwi nk’umuntu ukunda imbunda cyane.
Muri Werurwe uyu mwaka nabwo, uyu muherwe yari yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Amerika, ariko uyu mugambi we ntiwarenga umutaru kuko atigeze ahabwa ubwo burenganzira.
John McAfee yakungahajwe n’Ikigo gicunga umutekano wo kuri murandasi cya McAfee Associates yashinze mu 1984, kikaza kugurwamo imigabano ingana na 48% n’ikindi kigo cya Intel Corp. ku gaciro ka miliyari 7.7$ mu 2010.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!