Mojtaba Khamenei yatowe n’abayobozi ba Iran nyuma y’igitutu bashyizweho n’Umutwe w’ingabo wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), uri mu ikomeye muri Iran.
Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, yiciwe mu bitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye kuri Iran kuri wa 28 Gashyantare 2026.
Nyuma y’ibyo bitero, Iran nayo yagabye ibitero mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Koweit, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq.
Mojtaba Khamenei asimbuye Alireza Arafi wari wagizwe Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran w’agateganyo ku wa 1 Werurwe 2026.
Mojtaba Khamenei w’imyaka 56 ni umwe mu bana ba Ali Khamenei utarakunze kujya mu ruhame ariko wagiye afasha se mu bikorwa byinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!