00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu wa Trump aravugwaho guhura n’Umurusiya wari wamwemereye amakuru kuri Clinton

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 July 2017 saa 08:57
Yasuwe :

Donald Trump Jr, umuhungu w’imfura wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika arashinjwa guhura n’Umunyamategeko w’Umurusiya wari wamwemereye kumuha amakuru ashobora kwangiza isura ya Hillary Clinton.

Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru New York Times, umwaka ushize nibwo Trump Jr yahuye na Natalia Veselnitskaya ukorana bya hafi na Leta y’u Burusiya, n’ibiganiro byitabiriwe n’umukwe wa Perezida Trump, Jared Kushner na Paul J Manafort wari ukuriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Iyi nama yabereye mu muturirwa wa Trump Tower tariki ya 9 Kamena 2016, nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Donald Trump atorewe guhagararira ishyaka ry’Aba-républicains mu matora y’umukuru w’igihugu.

Iby’ibi biganiro bivuzwe mu gihe Ibiro bya Amerika bishinzwe Iperereza, FBI n’Inteko Inshinga Amategeko bikomeje gucukumbura niba u Burusiya bwarivanze mu matora y’iki gihugu bugamije gufasha Trump kugera ku ntsinzi.

Trump Jr na Veselnitskaya bemeye ko koko bagiranye ibiganiro, ariko bahakana kuba baragarutse kuri Hillary Clinton cyangwa ibirebana n’amatora.

Mu itangazo yashyize hanze ku cyumweru, Trump Jr yavuze ko yasabwe guhura n’uyu munyamategeko wari wemeye ko afite amakuru ashobora kugira akamaro mu gihe cyo kwiyamamaza.

Ati “Ntabwo nigeze mbwirwa amazina ye mbere y’inama. Nasabye Jared na Paul kuyitabira, ariko sinababwira ikintu na kimwe igamije.”

Yakomeje avuga ko uriya munyamategeko yaje kubabwira ko afite amakuru yizewe ko abantu bakorana n’u Burusiya bari gutera inkunga Aba-democrates na Hillary Clinton wari ubahagarariye mu matora.

Ati “Ibyo yavugaga byari bivangavanze ndetse wumva bidasobanutse. Nta kintu gifatika yari afite gishimangira amakuru yari amaze gutanga. Byahise bigaragara ko nta makuru afatika afite.”

Trump Jr. yakomeje asobanura ko Veselnitskaya yahise azamura ikiganiro ku bijyanye na gahunda ya Amerika yo kurera abana b’Abarusiya yahagaritse, ibintu byahise bigaragaraza neza ko aricyo yari agambiriye ariko akitwaza ko afite amakuru afatika.

Umuvugizi w’itsinda ryunganira Trump mu mategeko yatangaje ko atigeze amenya cyangwa ngo yitabire iyi nama yahuje umuhungu we na Veselnitskaya.

Nibwo bwa mbere habonetse ikimenyetso ko batatu mu bantu b’ingenzi ba Trump bagiranye ibiganiro n’umuntu ukorana bya hafi na Leta y’u Burusiya mbere gato ko amatora aba, igikorwa cyari gifite intego yo gutangirwamo amakuru yari kwangiza isura ya Hillary Clinton.

Donald Trump Jr, umuhungu w’imfura wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika arashinjwa guhura n’Umunyamategeko w’Umurusiya wari wamwemereye kumuha amakuru ashobora kwangiza isura ya Hillary Clinton

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages