00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Bruxelles waciye ikoreshwa ry’amashashi

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 27 August 2018 saa 04:08
Yasuwe :

Umujyi wa Bruxelles wahagaritse ikoreshwa ry’amasashi afite uburebure buri munsi ya milimetero 0.05, ni mu gihe hashize umwaka umwe hahagaritswe ikoreshwa ry’ibikozwe muri pulasitiki bitwarwamo ibintu inshuro imwe.

Iki cyemezo kizatangira kubahirizwa guhera ku wa 1 Nzeri 2018, kivuga ko nta kintu icyo aricyo cyose cyemerewe gutwarwa mu isashi, yaba abacuruzi bayapfunyikamo ibicuruzwa.

Urubuga 7sur7.be dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga ko Umujyi wa Bruxelles, utangaza ko utazihanganira uwo ari wese utazubahiziza aya mabwiriza

Bruxelles kandi ivuga ko ku bacuruzi bapakira ibicuruzwa byabo babivana cyangwa babijyana mu mahanga, bakwifashisha amasanduku manini akozwe muri pulasitiki mu gutwara ibicuruzwa byabo, ariko bagaca ukubiri n’amashashi.

Gusa abatuye Bruxelles basonewe ku bucuruzi bw’imboga, imbuto, ibicuruzwa bisukika cyangwa byakonjeshejwe, nabyo bishobora gutwarwa mu mashashi ariko akozwe mu buryo bwihariye budashobora kubangamira ibidukikije.

Iri tegeko ngo rikazibanda cyane mu kugenzura abakora imirimo ifite aho ihuriye no gupfunyikira abantu ibyo bakenera nk’amaduka acuruza imiti, amasoko, abacuruza sosiso, amaguriro manini, abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi.

Icyakora hari ubwoko bw’amasashi akomeye yemerewe gukomeza gukoreshwa.

Urugamba rwo guca ikoreshwa ry’amasashi kandi si urwo Umujyi wa Bruxelles gusa, kuko ahandi ku Isi mu bihugu nk’u Rwanda, iyi gahunda imaze imyaka 10, mu gihe nka Cameroon irumazemo imyaka ikabakaba itanu.

Ibihugu nka Kenya, Eritrea, Tanzania, Gabon, Afurika y’Epfo, Maroc, Mali n’u Burundi nabyo biri mu byahagaritse ikoreshwa ry’amasashi.
Mu 2008, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku miturire, ryashyize Umujyi wa Kigali ku mwanya wa mbere mu mijyi ifite isuku, hanagendewe ku kuba uyu mujyi wari waraciwemo amasashi.

Ikinyamakuru La Libre Belgique cyemeza ko muri icyo gihe Kigali yari umujyi ukeye ugereranije n’indi ikomeye nka Londres ndetse na Bruxelles yafashe iyi myanzuro.

Ikoreshwa ry'amasashi na bimwe mu bikoresho bya pulasitiki ryahagaritswe i Bruxelles

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages