Muri Mutarama uyu mwaka nibwo ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje inkuru ivuga ko mu 2006 Trump yaryamanye na Stephanie Clifford ukoresha amazina ya Stormy Daniels muri filimi z’urukozasoni.
Mu 2016 ubwo Trump yiyamamarizaga kuba perezida, hari bamwe mu bagore bagiye bamushinja kubasambanya, Daniels ashatse kumena ibanga yishyurwa ibihumbi 130 by’amadolari ngo aceceke.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Michael Cohen, umunyamategeko wa Trump uvugwaho kuba ari we yanyuzeho ngo yishyure Daniels ariya mafaranga, yabiteye utwatsi ahubwo avuga ko yikoze ku mufuka.
Ati “Mu ihererekanya ry’amafaranga ryakozwe mu ibanga mu 2016, nakoresheje amafaranga yanjye bwite mu kwishyura Stephanie Clifford ibihumbi 130 by’amadolari. Yaba Ikigo cya Trump, cyangwa abari bashinzwe kwamamaza Trump, nta n’umwe wagize uruhare mu kwishyura Clifford cyangwa ngo anyishyure ayo natanze haba mu buryo buziguye cyangwa ubutaziguye.”
Ku bijyanye n’ikirego cyatanzwe n’Umuryango Common Cause, uvuga ko kwishyura Clifford binyuranye n’amabwiriza agenga ikoreshwa ry’inkunga igenerwa abakandida, Cohen yavuze ko nta tegeko ryishwe kuko amafaranga yatanzwe ntaho yari ahuriye n’amatora.
N’ubwo kandi Trump ahakana kuba yararyamanye na Daniels, Cohen yabwiye CNN ko kwishyura uyu mukinnyi wa filimi z’urukozasoni bidasobanuye ko yigeze kuryamana n’umukiliya we.
Ati “Kubera ko ikintu atari ukuri, ntibisobanuye ko kidashobora kuguteza ibibazo cyangwa kugira icyo cyangiza. Iteka nzahora ndinda Trump.”
Si Daniels wenyine uvugwaho kwishyurwa ngo abikire Trump ibanga, kuko hari undi witwa Karen McDougal wagurishije uburenganzira bwe n’ikinyamakuru National Inquirer ku nkuru yo kuryamana kwe na Trump agahabwa amadolari ibihumbi 150.



















TANGA IGITEKEREZO