Barbara w’imyaka 36 ku Cyumweru nibwo yashyingiranwe na Craig Coyne, ubukwe bwabo bubera mu mujyi wa Kennebunkport muri leta ya Maine.

Umubyeyi we Bush niwe wamushyikirije Coyne, mu gihe isezerano ryabo ry’ugushyingirwa ryayobowe na nyirasenge Dorothy Bush Koch.

Mu kiganiro na People, Barbara Bush yavuze ko ubukwe bwe bwitabiriwe n’abatumirwa 20 bo mu miryango yabo ya hafi gusa.

Ati “ Iteka twahoranye inyota yo gukora ubukwe bworoheje turi kumwe n’umuryango wacu gusa.”

Ababyeyi be George na Laura Bush bashyize hanze amafoto atandukanye y’ubukwe bw’umukobwa wabo, agaragaramo sekuru George H.W. Bush nawe wayoboye Amerika, impanga ye Jenna Jenna Bush Hager n’umugabo we n’abana babo babiri.

Abinyujije kuri Instagram, George W.Bush yashyize hanze ifoto iherekejwe n’amagambo agaragaza ko atewe ishema n’umukobwa we, kandi ahuje ubutwara na nyina Barbara Bush banitiranwa.

Ati “Barbara n’izina ry’umugore wihariye kandi w’umunyembaraga, ibi kandi nibyo kuko yihariye kandi afite imbaraga. Njye na Laura Bush dutewe ishema n’umukobwa wacu w’igikundiro, umunyembaraga n’umunyabwenge. Tunejejwe kandi no kwakira Craig Coyne mu muryango.”

Barbara Pierce Bush uri mu bashinze Umuryango Global Health Corps (GHC), utegura abayobozi b'ejo hazaza mu nzego z'ubuzima ukaba ukorera no mu Rwanda yashyingiwe yambaye ikanzu ya Vera Wang.

Yari yambaye kandi umurimbo wo ku kaboko sekuru yahaye nyirakuru Barbara Bush witabye Imana muri Mata, n’amaherena yatijwe n’impanga ye Jenna.

Barbara Bush na Craig bakoze ubukwe butahwa n'abantu 20 gusa
Barbara Bush na Craig bakoze ubukwe butahwa n'abantu 20 gusa
Barbara Bush na sekuru George W.H Bush
Barbara Bush na sekuru George W.H Bush
Bush yaragaragaje ko atewe ishema n'umukobwa we Barbara
Bush yaragaragaje ko atewe ishema n'umukobwa we Barbara
Ubukwe bwabo bwatashywe n'abantu bo mu muryango wabo gusa
Ubukwe bwabo bwatashywe n'abantu bo mu muryango wabo gusa

[email protected]