00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi wa Air India yatawe muri yombi azira gutwara magendu ya zahabu

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 9 March 2023 saa 05:31
Yasuwe :

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, umukozi wa Air India witwa Shafi, yatawe muri yombi ku kibuga cy’Indege cya Kochi mu Majyepfo y’u Buhinde, atwaye amagarama ya zahabu agera ku 1487 mu buryo bwa magendu.

Uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko hatanzwe amakuru y’ibanga, avuga ko ari kugana ku kibuga cy’indege atwaye izo zahabu rwihishwa aho yari yateguye kuzizingira ku maboko ye akarenzaho ishati bisanzwe, hanyuma agasohokera ahantu hasanzwe haca abantu bitabaye ngombwa ko basakwa.

Kubera ko ari umukozi wa sosiyete y’indege, yari yizeye kudasakwa.

Hari abandi bagenzi babiri bavaga muri Singapore na bo batawe muri yombi ku wa Gatatu ku Kibuga cy’Indege cya Chennai aho bari batwaye zahabu zipima ibiro 6,8 nk’uko byatangajwe n’abakora muri gasutamo yo mu mujyi wa Chennai.

Abo bagabo bombi kimwe na Shafi, baracyari mu maboko y’ubugenzacyaha mu gihe iperereza rigikomeje gukorwa.

Ikigo cya Air India Shafi yakoreraga, cyahise gitangaza ko ahagaritswe ku mirimo ye, kinavuga ko kitazigera cyihanganira imyitwarire yose ihabanye n’amategeko ishobora kuranga umwe mu bakozi bacyo.

Uyu mugabo yafashwe yiziritseho zahabu ashaka kuyinyuza ku kibuga cy'indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages