00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukwe wa Kabuga yagejeje Dr Rudasingwa wa RNC mu nkiko bapfa amayero 357,300

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 31 July 2014 saa 01:27
Yasuwe :

Dr Paulin Murayi, umukwe wa Kabuga Felicien uhigwa bukware kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, yagejeje ikirego mu rukiko rw’i Buruseri mu Bubiligi agaragaza ko Dr Theogene Rudasingwa yibye amayero 357,300 Dr Murayi yari yatanze nk’umusanzu wo guteza imbere ibikorwa bya RNC birimo n’imikorere ya Radiyo Impala.
Mu kirego gifite nomero D-2014-89 cyatanzwe kuwa 19 Gicurasi 2014, Dr Murayi avuga ko hagati ya Werurwe 2012 na Nyakanga 2013, yohereje ayo amafaranga kuri konti (…)

Dr Paulin Murayi, umukwe wa Kabuga Felicien uhigwa bukware kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, yagejeje ikirego mu rukiko rw’i Buruseri mu Bubiligi agaragaza ko Dr Theogene Rudasingwa yibye amayero 357,300 Dr Murayi yari yatanze nk’umusanzu wo guteza imbere ibikorwa bya RNC birimo n’imikorere ya Radiyo Impala.

Mu kirego gifite nomero D-2014-89 cyatanzwe kuwa 19 Gicurasi 2014, Dr Murayi avuga ko hagati ya Werurwe 2012 na Nyakanga 2013, yohereje ayo amafaranga kuri konti yo muri Banki i Buruseri, iyo Konti ikaba yarashyirwagaho amafaranga y’ibikorwa by’ishyaka.

Dr Murayi avuga ko nyuma y’inama yahuje FDU-Inkingi na RNC i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 19 kugeza kuya 24 Gashyantare 2013, hafatiwe umwanzuro wo gutangiza Radiyo.

Dr Murayi avuga ko yemeye gutera inkunga igikorwa cyo gushyiraho iyo radiyo ndetse akanishyura ishyirwa mu bikorwa rya zimwe muri gahunda za RNC. Kugeza muri Gashyantare uyu mwaka, Dr Murayi yari Umuyobozi wa RNC-Ishami ryo mu Bubiligi.

Dr Murayi n’umufasha we Winnie Kabuga bacunga imwe mu mitungo ya Kabuga dore ko we akibundabunda, kuko ashakishwa bukware ngo abazwe uruhare rukomeye yagize mu itegurwa rya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994..

Murayi asobanura ko amafaranga yose y’inkunga yo gutangiza radiyo yagombaga gushyirwa kuri konti yari yateguwe izajya igenzurwa n’umuhuzabikorwa wa RNC akagenzurwa na Gen Kayumba Nyamwasa, wari wahawe ubushobozi bwo kugenzura dore ko yari anakuriye itsinda ryatangije RNC.

Mu kirego, Dr Murayi avuga ko Radiyo Impala yaje gutangizwa mu Ukwakira 2013. Ariko radiyo yaje gukora nabi bitewe n’ibipimo kandi nta n’umunyamakuru yari ifite wo kuyikoraho nk’uko bisobanurwa na Dr. Murayi.

Byari biteganijwe ko iyo radiyo yagombaga kugira imiyoboro itatu yagombaga kuyishoboza kugera mu bice bitandukanye by’isi nyamara yaje kujya yumvikana kuri KHZ 17,540 gusa.

Dr Murayi avuga ko itsinda rye rikurikirana iby’amategeko ryaje gutahura ibimenyetso ahagana mu Kuboza byerekana ko haguzwe ibikoresho bishaje kandi bitanahagije ugereranije n’ibyari bikenewe.

Murayi, avuga ko yavuganye icyo kibazo na Patrick Karegeya dore ko ari we wari waramushishikarije kujya muri RNC. Ariko mbere yo kubona igisubizo, Karegeya yaje kwicirwa i Johannesburg nyuma y’ibyumweru bike baganiriye.

Ahagana muri Mutarama, Murayi yasabye ko hagaragazwa uko umusanzu yatanze wakoreshejwe.

Ati “Nabonye ubutumwa bwa email buturutse kwa Dr Rudasingwa ambwira ko raporo ku mikoreshereze y’amafaranga izohererezwa abahagarariye amashami yose mu cyumweru kimwe.”

Mu nyandiko y’urukiko, Dr. Murayi yongeyeho ko yategereje ibyumweru bitatu birenga ndetse ntiyanamenyeshwa impamvu iyo raporo itaboneka.

Urubuga rwa africanudo rukaba ruvuga ko Murayi ashingiye kuri ibyo yahise ava muri RNC akora ishyaka rye rya Democratic Union of Rwandans (UDR). Murayi yajyanye n’abandi banyamuryango b’ishyaka rya RNC bo mu Bubiligi.

Mu rukiko Dr Murayi asaba gusubizwa amafaranga ye akishyurwa na Rudasingwa cyangwa abanyamuryango ba RNC bo mu Bubiligi kuko Rudasingwa yakoraga mu izina ryabo.

Inyandiko itumiza mu rukiko yoherejwe Jean Marie Micombero, wasimbuye Murayi ku buyobozi bwa RNC mu Bubiligi.

Murayi yongeraho ko amayero 357,300 agomba kuyasubizwa kuko yakoreshejwe mu buryo butandukanye n’icyo yari ateganyirijwe. Mu mategeko, Murayi avuga ko amafaranga yibwe. Ariko iki kibazo gishobora guhura n’imbogamizi. Ubwo Murayi yakoraga Ishyaka rye, yajyanye n’ibirebana na Radiyo Impala byose. Kuva ubwo ubuyobozi bwa Radiyo Impala buri munsi ya UDR.

Hategerejwe kumva uko Murayi azatsinda uru rubanza dore ko Rudasingwa uregwa yibera i Washington (USA) akaba atari n’umuturage w’u Bubiligi cyangwa Umunyaburayi. Wenda ikizashoboka ni uko Rudasingwa aramutse ageze ku butaka bw’u Bubiligi ashobora gufatwa ngo yisobanure ku byo aregwa.

Hagati aho ariko, hari amakuru avuga ko Dr Paulin Murayi ahakana ko yatanze icyo kirego.

Hejuru ku ifoto: Dr Rudasingwa na Murayi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages